Kanani Samuel w’imyaka 40 yatemye mushiki we witwa Nyiramahame Euphrasie w’imyaka 46 biturutse ku makimbirane yo mu miryango bari bafitanye ashingiye ku minani bahawe n’iwabo byarangiye nawe bamwe mu bandimwe bo muri uwo muryango bamwihimuyeho arakubitwa bikabije.
Mu gihe hasigaye iminsi itagera ku icumi ngo igihe cyatanzwe mu kwandikisha SIM Cards kirangire, abakoresha SIM cards muri telefoni zigendanwa na modem bagera kuri 13% ntibarazandikisha.
Abagize umudugudu wa Kanserege ya kabiri mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro tariki 21/07/2013 basuye urugomero rwa Ntaruka mu karere ka Burera mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo hakumirwa ikibazo cy’inkongi y’umuriro imaze iminsi ibera mu turere dutandukanye mu gihugu.
Police Handball Club ifite amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 28-22 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatandatu tariki 20/07/2013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball, Paul Ibrahim Bitok, yashyize ahagaragara abakinnyi 12 bazitabira irushanwa ry’akarere (sub-zone) rizabera mu i Kigali kuva tariki 24/07/2013, mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina ihikombe cy’isi.
Mu gihe hasigaye gusa icyumweru kimwe ngo hizihizwe yubire y’imyaka 75 rimaze rikinguye imiryango, ubuyobozi bw’ishuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette buratangaza ko imyiteguro igeze kure kandi ko ibyishimo by’uyu munsi bizaba ukwifatanya n’abarirerewemo.
Umwami Philippe I yimitswe nk’umwami w’Ububiligi ku cyumweru tariki 21/07/2013 akaba abaye umwami wa karindwi nyuma y’uko se umubyara Albert yeguye kuri uwo mwanya, mu gihugu kimaze igihe kirekire kirimo amacakubili ashingiye ku ndimi.
Ngabonziza Theoneste hamwe n’abandi bagabo bane bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bazira gufomoza inka ebyiri mu rwuri rwa Gasore Charles ruri mu kagari ka Gakoma mu murenge wa Murundi.
Umugabo wo mu mudugudu w’Ibiza mu kagari ka Rukara ko mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara akekwaho kuba yarabyaranye abana batatu n’umukobwa we.
Nsengiyumva Gerard w’imyaka 26 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gufatanwa umukobwa w’imyaka 16 yari yararanye amusambanya.
Ndayisabye Callixte w’imyaka 23 wo mu mudugudu wa Ruvumbu, akagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke ku wa 18/07/2013 yakubise umugore we, abaturage bamumukijije agira umujinya atema ingurube.
Umuryango w’Abibumbye wemeje ko ingabo zawo ziri muri Kongo (MONUSCO) zigiye gutangira kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta ya Kongo ngo kuko zidafashije ingabo za Leta kurwana abigometse ku butegetsi bashobora kugeza imirwano mu baturage basanzwe.
Abakozi ba sosiyete zifite inkomoko muri Afrika y’Epfo, bizihije isabukuru y’amavuko ya Nelson Mandela tariki 18/07/2013 basiga irange ku ishuri Groupe Scolaire de Bisate, riherereye mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze.
Umuhanzi Kanye West ashobora guhamwa n’icyaha cyo gushaka kwambura ku ngufu, nyuma y’uko agiranye amakimbirane na gafotozi (photographe) wari urimo kumufotora ku kibuga cy’indege tariki 19/07/2013 maze West akamukubita.
Ku ishuli ryisumbuye rya Rubengera ryigisha ubumenyingiro mu kubaza (Rubengera Technical Secondary School) riherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hatashywe ikigo cy’amasomo (Center of Study) n’Inzu y’Abaturage (Community Pavilion) tariki 21/07/2013.
Guhanahana amakuru no kunoza serivise zihabwa abaturage hagamijwe iterembere ryabo nizo ntego zihawe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ibiti tariki 19/07/2013.
Umusore w’Umunyarwanda witwa Samuel yafatiwe mu mujyi wa Goma taliki 20/07/2013 n’ingabo za Congo zimutwikisha amakara ubundi ziramubohera amaboko inyuma ziramukubita zimusaba kwemera ko ari umusirikare w’u Rwanda.
Nyuma yo kwegukana instinzi mu marushanwa yo kunywa inzoga nyinshi, umugabo wo mu gihugu cya Esipanye yahasize ubuzima azize arukoro (alcool) nyinshi.
Nubwo abantu benshi bafata umusarani (toilette) nk’ahantu haba handuye cyane ndetse uhavuye agasabwa kwisukura cyane, hari ibindi bikoresho bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi ngo bitunga umwanda kurenza mu musarani.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe guhangana n’ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR), Antoine Ruvebana, yatangaje ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka ngo impunzi z’Abanyecongo bari mu nkambi ya Nkamira babone aho bajyanwa kuko aho bari babayeho nabi.
Guverineri w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette, tariki 19/07/2013, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka inzu abagenzi bakoze ingendo ndende bazajya baruhukiramo mbere yo gukomeza ingendo za bo (Roadside Station) mu karere ka Kayonza.
Nyiransabimana Goretti w’imyaka 21 uvuga ko akomoka ku Gikongoro ubu akaba yikorera akazi ko mu rugo mu mujyi wa Nyanza ahagana saa yine za mu gitondo tariki 20/07/2013 yahohotewe n’icyiyoni kimusigira ibikomere byoroheje mu gahanga no mu ijosi.
Bamwe mu barema isoko ryo mu mujyi wa Kayonza tariki 19/07/2013 batashye amara masa nyuma yo gushora amafaranga bari bacuruje mu mukino mushya wa Tombola wari uri muri iryo soko.
Polisi y’igihugu yatangiye kwegereza abatwara ibinyabiziga, service yo kubisuzumira ubuziranenge kizwi nka “Controle technique”. Iyi gahunda yatangirijwe mu karere ka Huye mu kigo cy’imyuga cya IPRC-South ahahoze hitwa muri Ecole des Sous Officier (ESO).
Mu gihe habura amazi atanu ngo habe amatora ya Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), uriyobora ubu Ntagungira Celestin ‘Abega’, ntabwo arafata icyemezo cyo kongera kwiyamamaza cyangwa kubireka.
Nyuma y’imyaka itatu Diyosezi Gatorika ya Kibungo itagira umushumba, kuri uyu wa 20/07/2013 uherutse kugenywa na papa Francois yimitswe ku mugaragaro kuba musenyeri wa diyosezi gatorika ya Kibungo.
Guhera mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa gatandatu tariki 20/07/2013, amwe mu maduka yo mu mujyi rwagati wa Kigali hitwa muri ‘quartier Mateus’, yibasiwe n’inkongi y’umuriro itaramenyekana impamvu.
Abagana inzu y’ubufasha mu mategeko MAJ (Maison d’acces a la Justice), barashima uko bakirwa n’abakozi b’uru rwego n’inama bagirwa kuko zibafasha mu myanzura bafata ku nzira zo kunyuzamo ibibazo bya bo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko gukoresha imashini zihinga mu buhinzi bwo muri ako karere bifite imbogamizi, kubera ko ako karere kagizwe ahanini n’imisozi myinshi kandi miremire.
Ertharin Cousin, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM), kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 20/07/2013 yageze mu Rwanda anyuze mu karere ka Rubavu, aravuye muri Congo mu rugendo rwo kureba uburyo impunzi ziri mu nkambi ya Mugunga ya mbere zibayeho nyuma y’imirwano imaze iminsi ibera mu nkengero (…)
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, arasaba abayobozi bose b’inzego z’ibanze kubahiriza indagaciro zabafasha kugera ku musaruro bifuza no kuba intangarugero kubo bayobora; harimo kugira intego, kurara aho bayobora, kwirinda ruswa, guharanira impinduka, kwirinda ubusinzi no kutiyandarika.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, John Mugabo, avuga ko amatara yashyizwe ku mihanda y’umujyi wa Kayonza azatuma ubucuruzi muri uwo mujyi bukorwa amasaha 24 kuri 24.
Hari bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru bagitekereza ko ibihingwa byafumbijwe ifumbire mva ruganda bishobora kubatera uburwayi. Barabivuga mu gihe begerejwe iyi fumbire mu rwego rwo kubona umusaruro w’ibituruka ku buhinzi utubutse, kandi mwiza.
Umuvugizi w’ingabo za leta ya Congo muri Kivu y’amajyaruguru, Col. Hamuli Olivier, yatangarije itangazamakuru mpuzamahanga ko umwe mu basirikare bagaragaye mu gushinyagurira imirambo y’abarwanyi ba M23 yatawe muri yombi aho ari guhatwa ibibazo n’inzego zibishinzwe.
Munyanziza Andrew wari utuye mu mudugudu wa Gakoma mu kagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza yishwe n’imbogo yo muri Parike y’Akagera, kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013 ahagana saa tanu n’igice z’amanywa.
Bamwe mu baturage binubira serivisi bahabwa nabo baratungwa agatoki ko kurushya abo bakeneyeho serivisi bigatuma rimwe na rimwe bahabwa nabi ibyo basabaga. Ibi bikaba mu gihe mu Rwanda hakomeje gahunda zitandukanye zo kurebera icyaba gitera serivisi zitanoze henshi.
Ikipe ya Rayon Sport ubu ihangayikishijwe cyane no kongera amasezerano Karim Nizigiyimana na Fuadi Ndayisenga bashakwa na Kiyovu Sport, nyuma yo kongerera amasezerano Faustin Usengimana na Abouba Sibomana bari bagiye kwerekeza muri PR FC.
Leta y’u Rwanda yihanganishije abaturanyi bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, babuze ababo mu mpanuka iheruka kubera mu karere ka Rusizi igahitana abagera kuri barindwi berekezaga Uvira iturutse Bukavu ariko inyuze mu Rwanda kuwa Kane tariki 18/07/2013.
Abaturage bo mu karere ka Bugesera batashye ku mugaragaro inzu eshatu za SACCO zo mu mirenge ya Nyamata, Gashora na Musenyi, zubatswe ku nkunga y’abaturage n’akarere. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19/07/2013.
Abaturage bo duce dutandukanye two mu karere ka Burera batangaza ko guherekeza umubyeyi wabyariye kwa muganga bakamugeza mu rugo ari umuco wabo ngo kuko baba bishimira ko umuryango wabo wungutse undi mwana.
Mugabo François Xavier wari umukozi ushinzwe irangamimirere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza yafashwe tariki 18/07/2013 akurikiranweho gutanga ibyangombwa byiswe ko ari inyandiko mpimbano.
Tuyizere Theogene w’imyaka 25 ukomoka mu Mudugudu wa Burego mu Murenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 18/07/2013 nyuma y’igihe gito atorotse Gereza ya Musanze.
Iraguha Remmy, ukomoka mu mugi wa Kigali akaba acumbitse mu murenge wa Kibungo yafatanwe insinga z’amashanyarazi mu rugo mu mukwabu wabaye kuri uyu wa 18/07/2013.
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeza gufata indi ntera cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi. Muri iyi minsi amazi yabaye make cyane, kugeza aho abaturage basigaye barara batonze imirongo ku tuzu tw’amazi kuko hari igihe aza amasaha make mu ijoro.
Abanyarwanda bakorera mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo bashoboye gukomeza ibikorwa byabo nyuma yuko tariki 18/07/2013 bari batinye kwambuka kubera gutinya ibikorwa by’ihohoterwa abaturage bo mu mujyi wa Goma bafatanyije n’inzego z’umutekano bakorera Abanyarwanda.
Polisi yakoze umukwabo mu turere dutandukanye kuri uyu wa kane, tariki ya 18/07/2013 hafatwa abacuruza ibiyobyabwenge n’ababikoresha ndetse n’inzererezi zitagira ibyangombwa.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Charles Nkoranyi, avuga ko muri iri shuri atari ahantu umunyeshuri aza kwigira ibintu bisanzwe gusa ngo yigendere yungutse ubumenyi gusa kuko ngo ahabwa n’ibindi.
Ubushakashatsi bushya bwa Action Aid bugaragaza ko goverinoma y’u Rwanda itagira icyo ikora mu kongera ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi kuko ikiri kuri 6%, ariko ku rundi ruhande uyu muryango ushima politiki n’ubushake bwo guteza imbere iki gice gitunze abaturage benshi mu Rwanda.
Gahunda Men Care+ y’umuryango RWAMREC ngo izafasha guhashya ihohoterwa ryo mu miryango, aho izaganira n’abagabo hagamijwe kubakangurira ibyiza byo kwita ku muryango we, ndetse no kuwurinda amakimbirane agera no ku ihohoterwa.
Kuri uyu wa Kane tariki 18/07/2013, Abafurika y’Epfo by’umwihariko bizihije isabukuru y’imyaka 95 y’umukambwe Nelson Madiba Mandela ariko ari mu Bitaro bya Pretoria muri Afurika kubera uburwayi bw’ibihaha.