Ruhuha: Hatoraguwe umurambo bikekwa ko nyirawo yishwe n’inzoga no kutarya
Mu gasenteri ko mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera mu kizu kitabagamo abantu hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Nshimiyimana Alexis w’imyaka 39 y’amavuko bikekwako yaba yishwe n’inzoga dore ko atajyaga akoza mu kanwa ibyo kurya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred, avuga ko uyu Nshimiyimana yarasanzwe azwi nk’inzererezi mu gasanteri ka Ruhuha akaba nta kazi kazwi yakoraga.
Yagize ati “yazengurukaga mu tubari two muri uyu mujyi asaba inzoga zo kunywa, ariko ugasanga ntacyo kurya asaba kandi n’abamuzi cyane nabo barabyemeza kuko yari yitungiwe n’inzoga gusa”.
Rurangirwa avuga ko bahurujwe n’abaturage tariki 03/02/2014 bababwira ko bamubonye aho yararaga yapfuye kandi akaba nta gikomere na kimwe yari afiye.
Hagati aho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata kugirango usuzumwe n’abaganga ngo hamenyekane neza icyamwishe. Ubundi ukazahita ushyingurwa n’abo mu muryango we; nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha, Rurangirwa Fred.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|