Nyamasheke: Abakozi b’akarere batanu batawe muri yombi
Kuva ku itariki 30/01/2014, abakozi batanu b’akarere ka Nyamasheke barimo batatu bahoze mu kanama k’amasoko mu mwaka wa 2011 ndetse n’Aba-Enjenyeri (Engineers) babiri, bafungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga muri aka karere, cyakora icyo bafungiye ntikiratangazwa.
Aba bakozi bashobora kuba bafungiye imitangiye ikemangwa ku isoko ryatanzwe mu mwaka wa 2011 ryo gusana inyubako zitandukanye z’ibiro by’akarere ka Nyamasheke, nubwo inzego zibishinzwe zitaraduha amakuru nyayo ku mpamvu y’ifungwa ryabo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yemereye Kigali Today ko aba bakozi batanu bafashwe bakanafungwa kuva ku itariki ya 30/01/2014 cyakora nta byinshi yatubwiyeho kuko ngo inzego zabafashe ni zo zirimo gukora iperereza.
Aba bakozi uko ari batanu ngo bashobora kuba bakurikiranywe ku bw’isoko ryatanzwe mu mwaka wa 2011 rijyanye no gusana inyubako z’akarere ka Nyamasheke, aho Rwiyemezamirimo watsindiye isoko, ngo (mu isoko rye) hari aho yatanze ibiciro by’umurengera ku gusana ubwiherero bwa Pharmacie y’akarere maze agaca amafaranga agera kuri miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2011, akarere ka Nyamasheke katanze isoko ryo gusana inyubako z’ibiro by’akarere ka Nyamasheke (Réhabilitation des Batiments de District Nyamasheke), rigapiganirwa n’amakompanyi 4, cyakora ngo abiri aviramo ku ikubitiro, hasigaramo andi abiri ari yo ACOS na ECOMOGEC.
Ngo byagaragaye ko ibiciro mbumbe (total) bya ECOMOGEC byabaye bito ugereranyije n’ibya ACOS, kuko ibya ECOMOGEC ngo byabaye 27,112,341 Rwf naho ibya ACOS ari 27,636,072 Rwf.
Kuba ibiciro bya ECOMOGEC byari hasi ho amafaranga asaga ibihumbi 523 ugereranyije n’ibya ACOS ngo byatumye uyu Rwiyemezamirimo ari we utsindira isoko, nubwo mu isoko hagati yari yaciye amafaranga miliyoni 8 zo gusana ubwiherero, ngo ayo akaba ari menshi cyane ugereranyije na mugenzi we (ACOS) wari waciyeho make kuri ako gaka k’ubwiherero ariko bikagaragara ko igiciro mbumbe cye kiri hejuru.
Aya makuru kandi agaragaza ko amasezerano y’akarere ka Nyamasheke n’uwo Rwiyemezamirimo ECOMOGEC yo gukora imirimo, yashyizweho umukono tariki ya 1/09/2011, imirimo ikakirwa by’agateganyo tariki ya 14/02/2012; maze ngo uwo Rwiyemezamirimo yishyurwa bwa nyuma tariki ya 21/03/2012.
Amakuru dufite avuga ko ako gaka k’ubwiherero (bwa miliyoni 8) mu isoko ryo gusana inyubako z’akarere ka Nyamasheke ryatanzwe mu mwaka wa 2011(ryatwaye asaga miliyoni 27) ari ko kaba karateye gukeka ko muri iri soko haba harabayemo ibyaha bifitanye isano na ruswa, ari na byo aba bakozi b’akarere bashobora kuba bakurikiranyweho.
Mu bakozi batanu twavuze, 3 babaga muri ako kanama k’amasokomu mwaka wa 2011(katanze iryo soko) naho babiri b’aba-Engineers ngo ni bo bakiriye (Reception) irangira ry’ikorwa ry’iyo mirimo.
Andi makuru tumenya ku mpamvu z’itabwa muri yombi n’ifungwa ry’aba bakozi tuzayabamenyesha.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
BURYA IKIBI CYOSE KIGIRA INGARUKA KANDI UKURI GUCA MUZIKO NTIGUSHYE. MURIBUKA UBWO GITIFU YATANGAZAGA KURI RUNO RUBUGA KO YIRUKANYE UWARI AUDITOR HARI MU KWA KARINDWI 2013. NYUMA Y’IMINSI IBIRI YAFATIWE KU MUVUNYI ATANGA RUSWA ARAFUNGURWA. YAJE GUFATWA NABWO AZIRA KWAKIRA RUSWA. ABO YAKORESHAGA AMAKOSA NGABO BAMUSANZE MU GIHOME. NGIBYO IBYO YAPFAGA NA AUDITOR, DAF NA LOGISTICIAN.ABO BAKOZI APHRODIS,FELIX, AGATHA, FAIDA NIBO BAFASHE IYAMBERE MU NAMA YO KWEMEZA KO ABAGARAGAZAGA IZO RUSWA BIRUKANWA. BABYIBUKE BAMENYE KO NABO BARI ABAKOZI. BAFASHAGA GITIFU MU KUNYEREZA UMUTUNGO WA LETA NONE UKURI KURAGARAGAYE. UMWE NIWE WAVUZE KO NUBWO BAMWIRUKANYE IGIHE KIZABEREKA UKURI KURI RUNO RUBUGA UBWO BARI BAMAZE KUMWIRUKANA. IMANA IHORA IHOZE.
MU KARERE KA NYAMASHEKE KUBERA KWIMIKA RUSWA UBU BATANGIYE KURWANA N’INGARUKA ZAYO.MU MWAKA USHIZE NIHO HABAYE INKUBIRI YO KWIRUKANA ABAKOZI BOSE BAGARAGAZAGA IYO RUSWA BIKOZWE NA MAYOR WASHUKAGA UWARI GITIFU UBU URI MU BUROKO KUBERA KWAKIRA IYO RUSWA.MURIBUKA INKURU GITIFU YATANGAJE KURI RUNO RUBUGA KO YIRUKANYE UWARI AUDITOR W’AKARERE. ICYO GIHE NABABWIYE KO IGIHE KIZABEREKA UKURI NONE UKURI NAVUGAGA NGUKO KURAGARAGAYE NIBARWANE NABYO IMANA IHORA IHOZE ABO BAFASHWE NIBO BARI BARAGIZWE ABATONI N’IBIKORESHO BYABO MU GUTANGA AMASOKO NABI BAZABYISHYURE DORE KO BARI BAMAZE KWIBIKAHO MENSHI.
ni babiryozwe bagize umutungo wa leta nka karima kabo
ni babiryozwe bagize umutungo wa leta nka karima kabo
Ariko se polisi yo, ni ugupfa gufunga gusa! Biratangaje kubona isoko ryararangiye mu w’2011, hanyuma mu w’2014 bikaba ari bwo bigaragaye ko habayemo ruswa. Ese kare kose uwo ubitahuye yari he? Bene ibi bihishe byinshi bidasobanutse, hari n’ubwo abantu baba bagamije kumvisha abo batumvikana, ku mpamvu zitari zimwe ndetse n’ishyari ntiryabura. Polisi ikwiye kujya igira ubushishozi mu iperereza ryayo, aho kwihutira ngufungira abantu ubusa.
none se bagiraga ngo barihe uwasabye menshi ku mbumbe? aba ndumva barengana kabisa.
wasanga bazira ubusa,mu Karere ubwo harimo parapara! mbere yo gufunga abantu polisi nayo yakagombye gushishoza. Nta kundi nyine polisi ifite ububasha bwo gufunga uwo ari wese kabone niyo yaba arengana bisobanuka nyuma!
amakuru ya nyamasheke muzandika muruhe ahubwo muzakore ikegeranyo kirambuye ntaguca hejuru kuva2010-2013 kdi muhafite informers ahubwo leta irihangana/
No sense!
Ndumva bidasobanutse!