Rusizi: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu z’umuturage zirakongoka

Amazu abiri yari arimo abapangayi y’umuturage witwa Nambajimana Jean Bosco utuye mu murenge wa Kamembe yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi n’ebyiri zo ku mugoroba wo kuwa 31/01/2014 arashya arakongoka.

Inzu ebyiri zahiye zirakongoka gusa nyirazo yagize amahirwe abaturage baramutabara umuriro ntiwafata indi nini nyirazo abamo.
Inzu ebyiri zahiye zirakongoka gusa nyirazo yagize amahirwe abaturage baramutabara umuriro ntiwafata indi nini nyirazo abamo.

Gusa ngo yagize amahirwe yo kudahisha inzu nini yari afite kandi Imana yakinze akaboko ntihagira umuntu ugwa muri ayo mazu kuko yahiye abantu bakiri hanze, iyi nkongi y’umuriro ngo yatewe n’insiga z’amashanyarazi zahuye.

Ayo mazu yahiriyemo ibintu byose by’abayakodeshaga bitaramenyekana igaciro, inzego z’umutekano zashimye abaturage ku bufatanye bwagaragaye aho abatuye aka gace bose bihutiye gutabara bazimya uwo muriro wari ugiye no gufata inzu nini ya Nambajimana.

Aho niho hari hari inzu ariko yakongotse.
Aho niho hari hari inzu ariko yakongotse.

Uyu mugabo nawe yashimye cyane igikorwa cy’ubutabazi abaturage bamukoreye avuga ko ari urukundo rukomeye bamugaragarije kuko ngo atari kubasha kuzimya uwo muriro.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka