Kuri station ya Police yo mu murenge wa Gishyita, akarere ka Karongi hafungiye umusore wo mu murenge wa Mubuga ushinjwa kuba yarishe se akabihisha.
Hotel Dayenu iri mu mujyi wa Nyanza yagombaga gutezwa cyamunara tariki 24/07/2013 kubera ideni ifitiye Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) yabaye ihagaritswe kubera ubwumvikane impande zombi zagiranye.
Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba, aratangaza ko yishimira cyane uburyo akarere ka Rulindo kagenda gatera imbere mu gukorana na gahunda ya Hangumurimo.
Ku bufatanye bwa ELE Rwanda na Press One, tariki 02-03/08/2013, muri Oklahoma City hazabera igitaramo kizwi ku izina rya “Ndi uw’i Kigali Tour” cy’abahanzi Ngabo Meddy, The Ben na K8 Kavuyo kuri ubu babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku wa gatandatu tariki 27/07/2013 nibwo abahanzi batanu bazakomeza amarushanwa ya PGGSS 3 bazamenyekana mu muhango uzabera muri Serena Hotel. Muri aba ni naho hazavamo uzegukana iri rushanwa ku nshuro yaryo ya gatatu.
Kuri uyu wa kabili tariki 23/07/2013, mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi, ubuyobozi bwasabye ko impfubyi ya Jenoside isubizwa isambu yari yarambuwe mu buriganya n’umuntu wamufatiranye mu bibazo akiri umwana muto.
Ku mugoroba wo kuwa kabili tariki 23/07/2013, ku biro by’akarere ka Karongi hahungiye umugore wo mu murenge wa Twumba wemeza ko umugabo we yamubwiye ko azamwicana n’abana barindwi babyaranye.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yagiriye mu karere ka Ruhango abaturage bamugaragarije ibyishimo baterwa na Leta y’ubumwe kuko yatumye bashobora kwigeza ku bikorwa by’iterambere kandi mu gihe gito.
Abagore 230 bo mu cyiciro bya 1 ni icya 2 cy’ubudehe, bibumbiye mu makoperative abili bahawe miliyoni 36 n’umushinga FIOM-Rwanda ngo bagure imashini zitunganya kawunga iva mu bigori biteze imbere.
Ikigo cyigenga gikorana n’amadini n’amatorero mu kwigisha urubyiruko rwacikirije amashuri, New Dynamic Arts Business Center (NDABUC) kimaze kwigisha abana bagera kuri 250 batishoboye bacikirije amashuri kubera impamvu zitandukanye.
Mu gihe bikunze kubera abantu urujijo ukuntu uturere duhiga imihigo nyuma tukavuga ko twayesheje ku gipimo gisaga 100%, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko ibi bishoboka kandi atari ugukabya ahubwo ko biterwa n’imbaraga nyinshi abantu bagenda bashyira mu mihigo no kwiyumvamo inshingano (…)
Ikoranabuhanga rya mVisa Banki ya Kigali (BK) yatangije kuri uyu wa kabiri tariki 23/07/2013, rizafasha abantu kuzigama amafaranga kuri telefone no kubikuza, kwishyura ibyo baguze (haherewe ku amashanyarazi, amazi n’ikarita yo guhamagara), ndetse no kohererezanya amafaranga byihuse, umuntu atarinze kuyafata mu ntoki.
Polisi y’igihugu ntizihanganira uwo ariwe wese ukora ibikorwa bihungabanya umutekano, byaba ibikorwa cyangwa amagambo agamije guhahamura abaturage, nk’uko byemezwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana.
Bimwe mu bibazo bibangamira ibidukikije mu karere ka Nyabihu harimo icyo kudafata amazi amanuka ku mazu ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bukorwa muri tumwe mu duce tw’aka karere.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 23/07/2013, ubuyobozi bw’Akagari ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke bwafatiye abana 10 mu nzu yerekana filime zihinduwe mu Kinyarwanda zizwi nk’ “udusobanuye” mu Mujyi wa Gakenke, Akarere ka Gakenke.
Uwari umukozi wa koperative yo kubitsa no kuguriza y’umurenge wa Gatumba (UMUSINGI SACCO) witwa Nirere Verene, ubu afunze akurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo Sacco.
Shirimpumu Jean Claude utuye mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi avuga ko ubworozi bw’ingurube aribwo bwamurihiye icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) ndetse zirihira n’umugore.
Umugabo witwa Niyoyita Adam yafatiwe mu cyuho agerageza kwiba agasanduku gashyirwamo amafaranga y’inkunga yo gufasha ibikorwa bikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Aborozi 146 bazafasha bagenzi babo kwita no kuvura amatungo mu gikorwa gisa n’icy’abajyanama b’ubuzima mu karere ka Rwamagana bashyikirijwe inyoroshyangendo n’ibikoresho bakeneye ngo bazabashe gufasha aborozi muri ako karere korora amatungo atarangwaho indwara.
Abaturage batuye munsi y’ishuli ryisumbuye rya ESN ( Ecole des Sciences Louis de Montfort) ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bavuga ko umwanda uriturukamo ubarembeje mu gihe ubuyobozi bw’ikigo bwo buvuga ko ntako butagize ngo bukemure icyo kibazo.
Ihuriro ry’abagore bo muri Congo, u Rwanda n’u Burundi (La synergie des femmes pour la paix et reconciliation des peoples des grands lacs d’afrique) ngo rimaze gutera intabwe ishimishije kuko ngo basigaye bambukiranya imipaka badafite ubwoba kuko ngo baba bafite bagenzi babo basangayo.
Umugore witwa Mukankusi Eugenie utuye mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, avuga ko yahagaritse umurimo wo kwigisha mu mashuri abanza maze ajya mu murimo wo guhinga ndetse no gutubura imbuto y’ibirayi kuko ariwo utanga amafaranga menshi.
Imodoka y’ikamyo ijyana ibicuruzwa muri Congo yakoze impanuka ikomeye mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi hafi y’inkambi ya Nyagatare tariki 21/07/2013, abari bayirimo babasha kuvamo hakoreshejwe imbaraga ariko ntawahasize ubuzima.
Umusaza witwa Feroz-Un-Din ukomoka mu Ntara ya Cachemire ku mupaka w’u Buhinde, Pakistan n’u Bushinwa avuga ko afite imyaka 141 y’amavuko, bityo bikaba byatuma aca agahigo ku muntu ukuze kurusha abandi ku isi.
Alubumu ‘‘Umushumba Wanjye’’ ya Murara Jean Paul uwayikenera yayisanga muri Librairie Caritas i Kigali ariko nyuma y’igihe gito iraba yageze ahasanzwe hagurishirizwa alubumu hose.
Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo cyitwa GigaWatt Global cyo mu Buholandi ngo iki kigo cyizafashe u Rwanda kubona amashanyarazi angana na Megawati 8.5 akomoka ku mirasire y’izuba.
Umunyarwanda Muvunyi Hermas Cliff, usiganwa ku maguru mu rwego rw’abafite ubumuga muri meteto 400 na metero 800, kuri uyu wa mbere tariki 22/7/2013, yeguanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’isi (World Championship) arimo kubera i Lyon mu Bufaransa.
Irankunda Félicien yivuganye Hakizimana Emmanuel amukubise umwase mu mutwe ubwo barimo basangira umusururu ariko hakaza kubaho intonganya hagati yabo tariki 20/07/2013 mu masaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba.
Mu rwego rwo kurwanya umubyibuho urengeje urugero, ubuyobozi bw’umujyi wa Dubai bwatangaje ko umuturage waho uzata ibiro bibiri mu gihe cy’ukwezi azabihemberwa.
Ikipe ya AS Kigali iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro, imaze kugura abakinnyi bashya umunani mu rwego rwo kwiyubaka, initegura amarushanwa y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) izahagarariramo u Rwanda.
Bamwe mu bavuga ko banyazwe amasambu yabo akandikwa mu mazina y’abatari ba nyirabwo barasaba ko habaho ubutabera bumeze nka “Gacaca” kuko inkiko zisanzwe zibakerereza.
Nyuma y’iminsi micye hatumvikana amasasu menshi mu nkengero z’umujyi wa Goma, tariki 22/07/2013 habyutse urusaku rw’imbunda rwumvikana mu nkengero z’ikirunga cya Nyiragongo aho ingabo za FARDC zanyuze zitera abarwanyi ba M23 bafashe uduce twa Kibati, Mutaho na Kanyarucinya mu ntambara yabahuje na M23 taliki 17/07/2013.
APR FC, imwe mu makipe yashatse abakinnyi bashya hakiri kare, mu rwego rwo kwitegura neza shampiyona itaha, yaguze abakinnyi batanu kandi ngo nta bandi izongeraho kuko abo ifite bahagije ngo izatware ibikombe.
Nyuma y’amezi atandatu ishuri rikuru rya INILAK rihagaritswe na minisiteri y’Uburezi ngo ntirizongere kwigishiriza i Rwamagana, tariki 21/07/2013 ryongeye gukingura imiryango rikazaba ryigishiriza mu nyubako z’amacumbi hategerejwe ko mu kwezi kwa Nzeli rizajya mu nyubako zayo zigezweho ziri kubakwa ahitwa Nyarusange.
Umukiristu wavuze mu izina ry’abandi mu muhango wo kwimika Mgr Antoine Kambanda tariki 20/07/2013 yavuze ko umushumba babonye aziye igihe kandi ko adakwiye guterwa ikibazo n’ibibazo bikiri muri iyi diyosezi kuko abakiristu n’abapadiri bahinduye imyumvire.
Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba abayobozi b’amadini n’amatorero gukora ibishoboka byose kugirango abakiristu bayoboya bafashwe mu mishinga ibakura mu bukene baharanira kwigira.
Nyuma y’igenzura ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 mu karere ka Ngororero, abakozi b’ako karere bashimiwe ko hari imihigo imwe nimwe bahiguye kugipimo kiruta kure icyo bari barihaye.
Christopher Froome ‘Chris’, Umwongereza wavukiye muri Kenya, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare ‘Tour de France’ ryabaga ku nshuro yaryo ya 100, ryasojwe ku cyumweru tariki 21/07/2013.
Abantu umunani bafashwe biba amabuye y’agaciro muri sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Gatumba yitwa GMC (Gatumba Mining Concession), hamwe n’umwe mu bakozi b’iyo sosiyete bafungiye kuri polisi mu karere ka Ngororero aho bategereje gushyikirizwa ubutabera.
Amapfa yibasiye imwe mu mirenge igize akarere ka Kayonza, ndetse n’indwara y’uburenge yamaze amezi hafi atandatu muri ako karere kakanashyirwa mu kato ngo nibyo byatumye ako karere kesa imihigo ku gipimo cya 95,3% aho kuba 100% nk’uko bari babyiyemeje.
Abagore babiri bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bugarijwe n’ubukene kuko badafite uburyo bwo kurera abana basigiwe n’abagabo babo. Umwe witwa Martha yatubwiye ko atazi uwamuteye inda mu gihe mugenzi we avuga ko we uwayimuteye yamucitse.
Mu rwego rwo kuzamura iterambere ryihuse ry’Akarere ka Rusizi binyuze mu ishoramari, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 22/07/2013 habaye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abashoramari bakorera hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kubereka ubutaka bw’ahashobora gukorerwa ibikorwa by’ubucyerarugendo nk’uko benshi muri (…)
Abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) bishimira ko begerejwe kaminuza yabafashije kwiyungura ubumenyi ndetse no kubavana mu bwigunge.
Kuva tariki 22-28/07/2013 mu karere ka Nyamagabe hazatahwa ibikorwa byagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, iki cyumweru kigasozwa n’isuzuma ry’imihigo rizakorwa n’itsinda riturutse ku rwego rw’igihugu.
Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, arashima ubufatanye buranga ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) kuko byohereza ingabo zabyo gusangira ibitekerezo na bagenzi babo b’Abanyarwanda.
Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, kuwa 21/07/2013 yaremeye ihene urubyiruko rw’ako karere rutishoboye kugirango narwo rubashe kwiteza imbere.
Mu nama yahuje abayobozi abakozi bose b’Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo hemejwe ko imishinga yo muri gahunda ya VUP yakwibandwaho mu gihe kiri imbere yakwibanda ku gutunganya imihanda ihuza utugari n’imidugudu, gukwirakwiza amazi meza mu midugudu atarageramo, kubakira abatishoboye bagafashwa gutura mu midugudu, (…)
Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Gitarama giherereye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, barinubira serivisi mbi bahabwa muri iki kigo. Ngo hari igihe iyo bagiyeyo babura ubakira bagahitamo kwivuriza ku mavuriro yigenga.
Abahinzi bo mu karere ka Nyabihu bitabiriye ikoranabuhanga mu buhinzi bakoresha ihinga ntoya “power tiller” ndetse n’imashini ihura ikanagosora ingano mu rwego rwo gutunganya umusaruro.