Nyamagabe: Imodoka yagonze inzu y’ubucuruzi ariko ntawahasize ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03/02/2014 mu masaha ya saa tatu n’igice, imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite nomero ziyiranga RAB 954 G yagonze inzu y’ubucuruzi mu mujyi wa Nyamagabe ariko ntawahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke.

Iyi modoka yagonze ururabo rwari imbere y'umuryango bituma idakomeza ngo yinjire mu nzu.
Iyi modoka yagonze ururabo rwari imbere y’umuryango bituma idakomeza ngo yinjire mu nzu.

Iyi modoka bari bari kuyikora icyo bita “Dynamo” ndetse baneguye igice cy’imbere, bakaba batazi ukuntu yavuye aho bari bari kuyikorera irenze ibuye bari bategesheje ku ipine ry’inyuma, dore ko ubwo yagenda ikava ayo bayikoreraga hafi na sitasiyo ya lisansi ya Kobil ikagera ku nyubako ikoreramo hoteri “Golden Monkey” igice cyo haruguru gikorerwamo ubucuruzi nta muntu wari urimo; nk’uko nyiri iyi modoka witwa Munyangeyo Emmanuel yabivuze.

Ubwo iyi modoka yavaga aho bari bari kuyikorera abantu bari bari kugenda bagerageza kuyifata baturutse inyuma abandi bagerageza kuyitangira, ariko ntibabigezeho kuko yahagaze imaze kugonga ikintu cyari kirimo ururabo (vase) cyari imbere y’umuryango ucururizwamo, bikaba byanatumye yangiza ibirahure ku miryango ibiri yegeranye.

Imodoka yangije ibirahure ku miryango ibiri ikorerwamo ubucuruzi.
Imodoka yangije ibirahure ku miryango ibiri ikorerwamo ubucuruzi.

Imodoka nayo yangiritse byoroheje imbere hejuru y’amatara ndetse n’umuryango w’iburyo ukaba wangiritse kuko ubwo yamanukaga wari ukinguye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka