Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere ka Gakenke baje ku biro by’akarere kabo biteguye gukurikirana ikiganiro cy’imbonenkubone (live) n’abayobozi bakuru hakoreshejwe ikoranabuhanga bakanatanga ibitekerezo ariko ntibyakunda kubera umuriro wabuze igihe kigera ku masaha ane.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umujura yinjiranye abanyeshuli bo mu rwunge rw’amashuli yisumbuye rwa IMENA /APPEDUC mu Karere ka Rusizi, umurenge wa Gihundwe maze akomeretsa umunyeshuli amutereye ibyuma inshuro 6.
Ikipe y’igihugu Amavubi yasubiye gukorera imyitozo mu karere ka Rubavu kwitegura umukino wo kwishyura uzayihuza na Ethiopia mu rwego rwo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Nyuma y’uko mu karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye igahitana abantu batandatu naho abandi 15 bagakomereka, tariki 18/07/2013, Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuye abarwariye mu bitaro bya Kirehe anihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka.
Nyuma yo kwerekwa mu nyandiko ibyo akarere ka Rulindo kakoze mu rwego rwo kwesa imihigo y’umwaka 1012-2013, kuri uyu wa 17/07/2013 itsinda rigenzura imihigo ryagiye aho ibyakozwe biri maze bashima ko ibyo beretswe mu nyandiko byakozwe koko.
Murasira Diogene bakunda Kadafi w’imyaka 30, utuye mu mudugudu wa Rubimba, akagali ka Cyasemakamba umurenge wa Kibungo, yafatanywe depo y’urumogi yabikaga mu cyumba agashyiramo n’ibikarito bivamo sima yarupfunyikagamo.
Umurambo w’umugabo usa n’uri mu kigero cy’imyaka nka 40 y’amavuko utaramenyekana nyirawo watoraguwe mu mugezi wa Rwondo mu mudugudu wa Rwondo, kagari ka Mukono mu murenge wa Bwisige.
Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Rusizi barishimira ko ihuzwa ry’uyu mupaka ryoroheje rikanihutisha itangwa rya serivisi aho ubu iminota myinshi umuturage amara itazongera kurenga 5 ivuye kuri 30 yakoreshwaga mbere.
Mu nama yahurije hamwe Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’abagize komite nyobozi na njyanama mu nzego z’ibanze kuri uyu kane tariki 18/07/2013, hagaragajwe ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze barutanwa mu mafaranga bahabwa, ndetse ntibabone n’umwanya uhagije wo gukora, kubera guhozwa mu nama.
Kuva mu 2005 kugera mu 2013 abacamanza umunani n’abanditsi b’inkiko 17 barirukanwe mu kazi kabo nyuma yo kugaragaraho ruswa mu bucamanza, nk’uko bitangazwa n’umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege.
Abahagarariye ingabo muri ambasade y’Ubudage, Ububiligi, Ubufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Tanzaniya kuri uyu wa kane tariki 18/07/2013 bageze aharashwe ibisasu n’ingabo za Congo zifashijwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO).
Imodoka yavaga i Bukavu yerekeza Uvira muri Congo yakoreye impanuka mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 18/07/2013 ahagana saa yine n’igice abantu batandatu bahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz itwara peteroli ifite pulake RAA 946 D yagonze uwitwa Nsabimana Ismael w’imyaka 23 wari utwaye igare ahagana mu masaha ya sa mbiri z’ijoro ahita yitaba Imana.
Ababyeyi n’abarezi barakangurirwa gutangira kwigisha abana kwizigamira bakiri bato, kugira ngo ubwo bazaba bamaze gukura ntibizabagore kubera ko bizaba byababayemo umuco, nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Ibigo byimari biciriritse (AMIR).
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umukirisitu wo mu idini Zion Temple ushinjwa kuba yashatse gutwika umukuru w’iryo dini Paul Gitwaza ku mugoroba wa tariki 17/07/2013 mu rusengero rwabo ruri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Nyampinga w’u Rwanda Kayibanda Mutesi Aurore niwe wegukanye umwanya wa mbere muri ba nyampinga bitabiriye iserukiramuco rya muzika mpuzamahanga muri Africa (FESPAM) ribera muri Congo Brazaville; nk’uko nk’uko byatangajwe na bamwe mu bahanzi bagize Gakondo Group bitabiriye iri serukiramuco.
Sindikubwabo Jean de Dieu w’imyaka 33 yateye mu rugo rwo kwa se na nyina arabatemagura tariki 17/07/2013 ahagana saa mbiri z’umugoroba ku buryo bukomeye biturutse ku mafaranga 300 y’u Rwanda avuga ko bari bamufitiye.
Ku bw’inama n’inyigisho bahawe na komite ishinzwe kurwanya ihohoterwa, abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara bari babanye mu makimbirane, ubu ngo babanye neza ariyo babikesha.
Nyuma yo kwesa imihigo ya 2012-2013, aho ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko ubuhinzi bwarushijeho gutanga umusaruro, kuwa 16 Nyakanga 2013, akarere ka Ngororero katangije ku mugaragaro gahunda yo gukora ifumbire y’ikirundo, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Mu masaha ya saa kumi n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa 18/07/2013 mu ikorosi ry’ahitwa Cyunuzi riherereye mu murenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe habereye impanuka ikomeye abantu 6 bahasiga ubuzima naho abandi 15 barakomereka bikomeye.
Jean Paul Samputu, umuhanzi nyarwanda umenyereweho gutumirwa hirya no hino mu biganiro by’amahoro, yatumiwe gutanga ikiganiro i La Haye mu Buholandi tariki 09/09/2013.
Umugore witwa Triphine Mukamukiza avuga ko yatangiye atira ingwate kugirango ahabwe amafaranga yo gutangiza umushinga we, none kuri ubu afite uruganda rukora amarangi rufite agaciro k’amafaranga miliyoni 25.
Mu rwego rwo guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuko ari byo biri ku isonga mu guhembera ubwicanyi n’urugomo bigaragara muri iyi minsi, ku bufatanye n’abaturage haragenda hatahurwa ahakorerwa Kanyanga n’inzoga z’inkorano.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda gutwika ibisigazwa bahuyemo ibishyimbo ndetse n’ibindi byatsi mu rwego rwo kwirinda inkongi z’umuriro zishobora kwibasira imisozi, ibidukikije bikahangirikira.
Ikigega cy’Abayapani gishinzwe iterambere (JICA) gifatanije na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero yigishije abantu 276 bo mu karere ka Gicumbi harimo ingabo zavuye ku rugerero ndetse n’abafite ubumuga babigisha imyuga itandukanye irimo gusudira, kubaka, guteka, kudoda n’ibindi.
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye abagabo 31 biganjemo abakiri bato bakekwaho guhungabanya umutekano mu isoko rikuru rya Rwamagana, aho bahoraga biba abaturage, abandi bakabambura ibyabo ku ngufu.
Ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP), abanyeshuri 60 bo mu ishuri ryisumbuye Lycée Islamique de Rwamagana bagaragarije bagenzi babo n’abarimu ko bamaze kunonosora uburyo bwo kujya impaka zubaka kandi mu bworoherane, abantu bakagera ku bwumvikane n’iyo batumva ibintu kimwe.
Nubwo ingabo za LONI muri Kongo zaraye zihakanye ko zitigeze zifasha ingabo za Kongo kurasa ku Rwanda, ibimenyetso bitajijinganywaho biragaragaza ko MONUSCO iri gukorana bya hafi n’ingabo za Kongo kandi ibyo binyuranye n’amahame ibihugu byo mu karere byemeje kugenderaho ngo Kongo ibone umutekano.
Abaturage batuye akarere ka Bugesera barasaba ubuyobozi bwabo ko bwabagoboka bugakorana n’ikigo gishinzwe amashanyarazi, amazi isuku n’isukura (EWSA) maze bagakemurirwa ikibazo bafite cyo kubura amazi.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, inzego z’umutekano mu karere ka Nyamagabe zakoze umukwabu maze hafatwa litiro zigera kuri 2400 z’inzoga zinkorano zitemewe mu mugi wa Nyamagabe mu murenge wa Gasaka.
Uwahoze ari Umukinnyi w’ikirangirire akamenyekana cyane muri Manchester united, Quinton Fortune, wasoje uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 17/07/2013, avuga ko yanejejwe cyane no gusura u Rwanda kandi ko azakomeza kuza kurusura.
Abantu batanu bashakishwaga na Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Nyamasheke bakurikiranyweho kuba barakubise abayobozi b’umudugudu wa Bizenga, batawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 17/07/2013 mu mukwabo wari ugendereye kubashakisha.
Quinton Fortune, wigeze kuba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru yemeza ko Abanyarwanda nabo bavamo ibihangange mu gukina umupira w’amaguru baramutse bahawe amahirwe yo kwerekana impano bafite.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, arasanga imyaka ishize abagore baboneka ku mwanya w’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage yarabaye igihe gihagije cyo kwitegura ku buryo bashobora kuzamurwa ku buryo 30% by’abayobozi b’uturere muri manda itaha baba ari abagore.
Ministiri mushya washinzwe kuyobora Ministeri y’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba (MINEAC), Jacqueline Muhongayire, yemereye uwo asimbuye, Monique Mukaruriza, ko mu by’ingenzi bisaba imbaraga azahangana nabyo, ari uguharanira ko umuhanda wa gari yamoshi n’imiyoboro ya peterori byagezwa mu Rwanda.
Amakuru atangajwe n’umuvugizi w’ingabo za M23, Col. Jean Marie Kazarama, aremeza ko kuri uyu mugoroba tariki 17/07/2013, barashe ingabo za FARDC zimwe zikambuka umupaka ziza mu Rwanda.
Kankundiye Alphonsine utuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kitazigurwa mu karere ka Rwamagana arashimira Leta y’u Rwanda yatekereje gahunda yo gutuza abaturage mu midugudu.
Gatoya Nsengiyumva Samson w’imyaka 63 yabuze aho akomoka nyuma yo gutahuka avuye muri Congo tariki 28/06/2013. Ibi ngo biterwa no kuba uyu musaza yaravukiye muri Congo aho ababyeyi be bamubwiraga ko inkomoko ye ari mu icyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.
Twizeyimana Raymond w’imyaka 33 uvuka mu karere ka Rulindo yatoraguwe mu bwiherero bwo ku mupaka wa Gatuna mu karere ka Gicumbi ajyanwa kwa muganga kuri post de santé ya Gatuna ari naho yahise apfira.
Umukambwe w’imyaka 91 wo mu gihugu cya Bangladesh witwa Ghulam Azam yakatiwe n’urukiko rw’icyo gihugu igihano cy’igifungo cy’imyaka 90 kubera ibyaha yakoze mu ntambara yo kwibohora.
Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Karongi zataye muri yombi abakarasi ba agences zitwara abantu (Capital n’Impala), tariki 16/07/2013, nyuma y’uko umugenzi yibwe ama euro 500, n’ama dollars 400 yari amaze kuvunjisha mu manyarwanda.
David Beckham ntakiri mu kibuga cya ruhago, ubu noneho arabarizwa mu biganiro kuri televiziyo, aho yashyize umukono ku masezerano yo kuzajya agaragara mu biganiro bya siporo bigenewe abana kuri televiziyo.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba, aramara impungenge bamwe mu bagiraga impungenge zo gutangira ubucuruzi kubera ibibazo by’ubukode buhenze, avuga ko amazu y’bucuruzi ari kuzamurwa hirya no hino muri Kigali ariyo azakemura icyo kibazo.
Beatrice Munyenyezi w’imyaka 43 yahamijwe icyaha cyo kubeshya mu makuru yatanze ahakana ko nta ruhare yagize muri Jenoside kugira ngo abone uburenganzira bwo kuba muri Amerika nk’impunzi bityo urukiko rwa New Hampshire rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul, arahamya ko ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Leta cyakunze kugaragara mu karere ka Nyamasheke kimaze gucika, ngo igisigaye ni ukujya aho ibikorwa bikorerwa kugira ngo harebwe koko ko ibyo bikorwa bifatika.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, iri gutegura icyiciro cya 6 cy’ITORERO ry’urubyiruko rutuye mu mahanga.
Abanyarwanda 25 bageze mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi tariki 16/07/2013 bavuye muri Congo aho batangaza ko ngo banze gukomeza kwitwa impunzi kandi mu igihugu cyabo hari umutekano.
Hagenimana Enock w’imyaka 18 na Uwimana Aloys w’imyaka 27 bari mu maboko ya polisi guhera mu ijoro rya tariki ya 16/07/2013 bakekwaho kwiba moto ifite purake RA 497L.