Kageyo: Umusore yitabye Imana azize umuriro w’amashanyarazi
Umusore witwa Nzeyimana Valens w’imyaka 20 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Kinyana, Akagali ka Nyagishozi, mu Murenge wa Kageyo ho mu Karere ka Gatsibo, yitabye Imana tariki 02/02/2014 azize umuriro w’amashanyarazi.
Nzeyimana yishwe n’uyu muriro ubwo yageragezaga gutoroka ikigo nderabuzima yari arwariyemo, akajya kurira ipoto y’amashanyarazi iri hafi y’icyo kigo; nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Kageyo.
Uyu musore bivuwa ko yari asanzwe arwaye indwara yo mu mutwe, akaba yari arwariye ku kigo nderabuzima cya Kageyo aho yakurikiranwaga n’abaganga bavura indwara zo mu mutwe.
Nyakwigendera yari akiri ingaragu, iyi ndwara yo mu mutwe akaba yari ayimaranye imyaka irenga itatu.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|