Rusizi: Nyuma y’iminsi ine yarabuze umurambo we watoraguwe mu mugezi

Umurambo wa Nsengumuremye Jean w’imyaka 28 watoraguwe mu mugezi wa Gatandanda nyuma y’imisi ine uyu musore yaraburiwe irengero, uyu musore wo mu karere ka Nyamasheke yari amaze iminsi acumbitse mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe , mu kagari ka Cyangugu aho yakoraga imirimo yo kwikorera imizigo bakunze kwita karani ngufu.

Abaturanyi be bavuga ko ngo baheruka kumubona kuwa 28/01/2014, aho ngo nyuma yubwo bahise bamubura batangira kumushakisha bityo baza kumugwaho ari mu mugezi wa Gatandara uretse ko icyamwishe kitaramenyekana, inzego z’umutekano ngo ziracyakora iperereza.

Hari abakeka ko uyu muntu yaba yanizwe n’abagizi ba nabi bakamujugunya mu mugezi cangwa nawe ubwe akaba yakwiyahura ariko ntakibihamya. Urupfu rw’uyu musore ngo rwatunguye abaturage kuko ngo yabanaga n’abandi baturage neza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gusuzumwa kugirango barebe icyaba cyamwishe.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka