Bugesera: Arashakishwa akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 10

Umusore witwa Nshimiyimana w’imyaka 18 y’amavuko, arashakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage kubera akekwaho gusambanya ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.

Nshimiyimana utuye mu murenge wa Mareba mu kagari ka Nyamigina mu mudugudu wa Ruyenzi mu karere ka Bugesera ngo akaba yarashukashutse uyu mwana w’umukobwa hanyuma amukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu, niko guhita atoroka nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba, Sebatware Magellan.

Agira ati “tukimara kumva iyo nkuru twihutiye kujyana umwana mu bitaro bikuru bya ADEPR Nyamata kugirango abanze avurwe ndetse abashe kwitabwaho n’abaganga, ariko mu gukora ayo mahano Nshimiyimana yahise aburirwa irengero”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mareba avuga ko bizeye ko uyu musore azatabwa muri yombi maze akabihanirwa ndetse n’ibisubizo byo kwamuganga bikagaragaza niba koko uwo musore yamusambanyije ku gahato.

Nshimiyimana n’uwo mwana bicyekwa ko yasambanyije basanzwe ari abaturanyi kuko imiryango yabo iragenderana.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka