Cyumba: Inzu y’umuturage yatwitswe n’amashanyarazi ibyarimo birakongoka byose
Inzu y’uwitwa Ngerageze Jean Bosco utuye mu mudugudu wa Rwankonjo akagari ka Rukizi Mu murenge wa Cyumba akarere ka Gicumbi yafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari mu nzu byose birashya birakongoka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyumba, Jolie Beatrice, avuga ko iyo nkongi yabaye tariki 03/02/2014 yaturutse ku mashanyarazi ya EWASA ariko kugeza ubu hataramenyekana icyawuteye.
Ubuyobozi bwa EWASA bugiye gukurikirana iki kibazo ngo harebwe ko bitaba byaturutse kuri nyiri nzu waba wacokoje insinga z’umuriro cyangwa ku kindi kibazo kihariye.
Abaturanyi bamutabaye batangaza ko bagerageje kuzimya igikuta kitaragwa ariko ntibabashije kwinjira mu nzu ngo bagire icyo bakuramo na kimwe; nk’uko Mpayimana Jean Pierre abivuga.
Ubuyobozi bw’umurenge burashishikariza abaturage kwirinda gucokoza insinga z’amashanyarazi batabifitiye ubumenyi kuko nabyo biri mu byateza impanuka y’umuriro nk’uko bijya bigaragara hamwe na hamwe ku bantu baba bashaka kwiba umuriro.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|