MINISPOC ntizafasha Rayon Sport na AS Kigali kujya mu mikino mpuzamahanga

Kubera ikibazo cyo kutagira ubuzima gatozi, amakipe ya Rayon Sport na AS Kigali ntabwo azahabwa ubufasha na Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC), nk’uko byajyaga bikorerwa ayandi makipe agiye mu mikino mpuzamahanga.

Ikipe ya Rayon Sport igomba kujya gukina na AC Leopard yo muri Congo Brazzaville, mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), naho AS Kigali ikaba igomba gukina na Academie Tchité y’i Burundi mu mikino ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup).

Ubusanzwe, amakipe yose ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yafashwaga na MINISPOC mu bijyanye n’urugendo ndetse n’imibereho, ariko mu mpera z’umwaka ushize iyo minisiteri yavuze ko itazongera gufasha amakipe ndetse n’amashyirahamwe y’imikino atarabona ubuzima gatozi, none icyemezo kigiye gushyirwa mu bikorwa.

Rayon Sport igiomba kujya gukina muri Congo Brazzaville ariko ntirizera kujyayo kubera ubushobozi.
Rayon Sport igiomba kujya gukina muri Congo Brazzaville ariko ntirizera kujyayo kubera ubushobozi.

Mu kiganiro twagiranye na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Protais Mitali, yadutangarije ko icyemezo cyafashwe ari ntakuka, ko ayo makipe nabura amafaranga azareka kwitabira imikino mpuzamahanga, kandi akirengera ingaruka.

Yagize ati “Icyemezo nticyahindutse, baratwandikiye badusaba inkunga tubasaba ko babanza kuzana ibyangombwa by’ubuzima gatozi twabasabye, ubwo nibabizana igihe kigihari tuzabafasha ariko nibatabizana bazirwariza”.

Kuba ayo makipe ashobora gufatirwa ibihano natitabira iyo mikino, Minisitiri Mitali avuga ko mu gihe banze kubahiriza ibisabwa bazirengera ibihano yita ko bizaba bishingiye ku mikorere mibi y’ayo makipe.

AS Kigali nayo yari itegereje inkunga ya MINISPOC ngo ijye gukina na Academie Tchite y'i Burundi ariko inkunga ya MINISPOC ngo ntizaboneka.
AS Kigali nayo yari itegereje inkunga ya MINISPOC ngo ijye gukina na Academie Tchite y’i Burundi ariko inkunga ya MINISPOC ngo ntizaboneka.

Icyi cyemezo gifashwe nyuma y’aho amakipe ya APR FC na Police FC yari yahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga umwaka ushizie yari yahawe miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Minisiteri ya Siporo n’Umuco ku bufatanye na Komite y’u Rwanda y’imikino ‘Olympique’ bafashe icyemezo ntakuka mu mpera z’umwaka ushize, ko amakipe cyangwa amashyirahamwe y’imikino atarabona ubuzima gatozi atazongera guhabwa inkunga iyo ariyo yose itururse muri ibyo bigo bibiri.

Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sport na AS Kigali, ngo tumenye icyemezo bafata mu gihe badahawe ubufasha na Minisiteri ya Siporo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

None se igihe amakipe y’u Rwanda yasohokeye adafite ubuzima gatozi byatwaye iki MINISPOC kuburyo bashaka kubuza amahirwe izo kipe zombi ku munota wa nyuma? nibafashe izo kipe zombi zisohoke maze ahubwo ubutaha batangire bakanire kuburyo izizasohoka umwaka utaha zitarabona ubuzima gatozi zizirwariza. Kandi wa mugani Minisiteri ifite amafaranga runaka ifata avuye mu mikino yakinwe n’izo kipe kuma stades.

Mweusi yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

erega bose ni bamwe.ari APR se wagzengo yanakopfora.ni kimwe nkuko bavuze ngo abayobozi bazave mu buyobozi bwa amakipe.ubu se APR na Police zo ko zigifite abo bayobozi?kereka niba army na police atari inzego zigihugu.genda africa warakubititse.ese ko MINISPOC ivuga ibyo,amafaranga ava ku bibuga ubu nta cya cumi ifataho yo?ko igifataho se kandi yo igaragaza ko ntamikoranire na amakipe ishaka.F*******

kayihura yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Nta yindi mpamvu n’uko APR cyangwa, Police atari zo zizasohoka. C’est tout.

Matabaro yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Iyo Muteteli abamo iki cyemezo ntikiba gifashwe....ahaaaa

ivubi yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

Ariko Mitali na we arasetsa kabisa! Najye yitangira amafaranga muri Miss Rwanda dore nibyo bifite ubuzima gatozi!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

None se ubuzima Gatozi bavuga Rayon sport ntibufite bw’agateganyo? Njye ndumva iyo nkunga yayihabwa kubera ko ifite ubw’agateganyo.

Bosco yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

NIMUCE INKONI IZAMBA AYO MA EQUIPE ASOHOKE IBYEMEZO MUZABIFATE UBUTAHA BABISHATSE KUKO TWABA DUHESHEJE ISURA MBI IGIHUGU CYACU KANDI KIMAZE GUKATAZA MU ITERAMBERE,MURAKOZE.

victor yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka