Ndatemwa: Ku biro by’akagali hibwe ibendera ry’igihugu
Mu ijoro rishyira tariki 02/02/2014, mu kagali ka Ndatemwa, umurenge wa Kiziguro ho mu Karere ka Gatsibo, hibwe ibendera ry’igihugu, ku biro aka kagali gakoreramo, abaryibye kugeza ubu ntibaramenyekana.
Ubuyobozi bwa polisi mu Karere ka Gatsibo butangaza ko bukimara kumenya ko ibendera ry’akagali ka Ndatemwa ryibwe, bwahise butangiza iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ayo mahano bashyikirizwe ubutabera, hanamenyekane impamvu babikoze n’icyo bari bagambiriye.
Uhagarariye polisi mu Karere ka Gatsibo, Spt Tebuka Pierre, yadutangarije ko abakekwaho kwiba iryo bendera ari abacuruza ibiyobyabwenge, ibi ngo bakaba babikoze mu rwego rwo kwihimura ku buyobozi kuko bumaze iminsi bwarabahagurukiye.
Yagize ati: “Tuzi neza ko ari abacuruza ibiyobyabwenge bakoze ibyo, kuko tumaze iminsi dufata magendu zabo bo bagacika ubu turacyabashakisha ngo bahanwe, naho ubundi nta mpamvu za politiki zibyihishe inyuma”.
Spt Tebuka yakomeje avuga ko iri bendera rijya kwibwa, ngo hari itsinda ryari ryapanzwe gukora irondo iryo joro ariko ntiryarikora, bikaba bikekwako naryo ryari muri uwo mugambi.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|