Busogo: Inkuba yakubise abana babiri bahita bapfa
Mu mpera z’icyumweru gishize, imvura nyinshi ivanze n’inkuba yaguye mu kagali ka Kavumu, umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze yahitanye abana babiri bari munsi y’imyaka 10, abatuye aka kagali bakavuga ko hakwiye kuboneka imirindankuba kuko ari kenshi bibasirwa n’iki kiza.
Nk’uko bitangazwa n’ababonye uko byagenze, ngo imvura yarimo igwa, maze umwana witwa Alliance w’imyaka irindwi, hamwe n’uwitwa Ingabire Solange w’imyaka 9, ubwo bari kumwe n’umusaza bavuye mu nzu barimo bajya mu yindi, wa musaza ahita asubira aho bari bavuye, bityo inkuba ihita ikubita ba bana bahasiga ubuzima.
Abatuye akagali ka Kavumu bavuga ko mu mpinga y’uyu musozi hakunze kwibasirwa n’inkuba, bityo bagasaba ko Leta yabafasha bakabona umurindankuba, kugirango batazongera kubura ubuzima bw’ababo cyane ko ibi biba bishobora kwirindwa.
Aha hantu iyi nkuba yakubitiye aba bana b’abakobwa, yigeze kuhakubita mu mwaka w’1973, yongera kuhakubita mu mpera z’umwaka 2001, ndetse n’iyi iherutse kuhakubita mu 2014; nk’uko byemezwa n’abatuye akagari ka Kavumu.
Ubwo twageragezaga kuvugana n’umuyobozi w’umurenge wa Busogo ku kibazo cy’abaturage batuye umudugudu w’ikitegererezo muri aka kagali ka Kavumu mu murenge ayoboye bafite ibyabo byinshi byo kwibasirwa n’inkuba, ntibyadukundiye.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|