Rutsiro : Umugore aravugwaho guhohotera umugabo kugeza ubwo ahunga urugo
Habimana Yotamu amaze imyaka hafi ibiri yarahungiye iwabo kwa nyina mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro, bitewe n’umugore we witwa Nyirandimukaga Coleta babyaranye abana barindwi wamuhozaga ku nkeke, akamubuza umutekano.
Habimana avuga ko yatangiye kugirana ibibazo n’umugore we mu mwaka w’1998, bakomeza kubana ariko ari ukwihangana. Ibibazo byabo byafashe indi ntera mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2011, ubwo umugore yahamwaga n’icyaha cyo kwiba isekurume y’intama y’ubudehe yabaga mu rugo rwabo akayigurisha.
Umugabo ngo yemeye amakosa y’umugore we, intama umugabo ayishyura ba nyirayo indi ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 25.
Ibyo umugore ngo ntabwo byamushimishije ahita ajya kurega umugabo ku murenge ko yagiye gusambana ahantu bakamufata akishyura intama. Ariko ku murenge batumyeho umugabo azana n’impapuro z’urubanza rw’iyo ntama, basanga ahubwo umugore ari we wayibye.
Ngo baratahanye, bageze mu rugo umugore abwira umugabo ko atazongera kumugaburira kubera ko yamuvuyemo, ariko umugabo we abwira umugore ko kuba yibye intama agafatwa umugabo akemera kuyimwishyurira nta kosa yakoze.
Icyo kibazo cy’intama cyatumye umugore abwira umugabo ko azamuserereza kugeza ku iherezo kubera ko yamusebeje. Kuva ubwo, umugore ngo yahise yanga kongera kugaburira umugabo we, akanga kumukingurira no kumusasira, mbese umugabo ntiyongera kwisanzura mu rugo rwe.
Nyirandimukaga yahise atangira no kurega umugabo we mu buyobozi, aho yamushinjaga ko yamwanze kuko yabyaye abahungu gusa, adahahira urugo, ko afite inshoreke, ndetse ko yanze no kurihira abana be babiri biga mu mashuri yisumbuye, umwe akaba yaricaye akimara kurangiza umwaka wa gatatu kubera kubura amafaranga, ku buryo abo biganaga bageze mu mwaka wa gatandatu.
Umugore yajyaga mu buyobozi bumwe bugakurikirana icyo kibazo bugasanga ibyo umugore avuga ari ibinyoma, ariko ntanyurwe agakomereza mu bundi buyobozi, na bwo ibisubizo bumuhaye ntabyemere.
Ubuyobozi mu mudugudu, akagari n’umurenge bemeza ko ibyo umugore avuga ari ibinyoma, kuko n’abana avuga ko umugabo yanze kurihira biga neza nta kibazo. Umugabo ngo abasha kubarihira mu mafaranga make ahembwa n’ikigo nderabuzima cya Rutsiro, aho akora akazi k’ubuzamu. Ibi byemezwa n’impapuro yishyuriyeho amafaranga y’ishuri y’abo bana.
Buri rwego ngo rwagiraga inama uwo mugore, ariko ntayemere akajya mu rundi rwego rukamugira inama na bwo ntayemere, zose yamara kuzizenguruka agategereza ko hazaza ubundi buyobozi bushya butazi ikibazo cye.
Umugabo yabonye nakomeza kubana n’uwo mugore we bazarwana hakaba havukamo n’ibindi bikorwa bibi byo kwicana, bityo abana babo bakaba imfubyi, ahitamo kumuhunga ajya kubana na nyina na we utuye muri ako kagari ka Muyira mu murenge wa Mnihira guhera tariki 11/02/2012.
Umugabo avuga ko azakomeza kuba kwa nyina kuko ari byo bimuha amahoro, mu gihe ategereje ko ubuyobozi bwagira icyo bukora ku mibanire ye n’umugore we bari barasezeranye imbere y’amategeko.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|