Rutsiro : Arakekwaho gufata ku ngufu umwana w’umugore we w’imyaka 12

Umugabo utuye mu mudugudu wa Nyakarambi, akagari ka Muyira mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro yafashwe n’umurenge wa Manihira yoherezwa kuri polisi tariki 03/02/2014 kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko.

Icyo cyaha akurikiranyweho cyabaye ku bunani tariki 01/01/2014. Uwo munsi mu masaha ya nijoro, uwo mugabo ngo yabyukije umugore we ngo ajye gusenga, umugore amaze kugenda umugabo ahita yadukira uwo mwana aramusambanya.

Umwana bivugwa ko yafashe ku ngufu ntabwo ari umwana we yibyariye, ahubwo ni umwe mu bo umugore we yabyaye ahandi mbere. Ubusanzwe uwo mukobwa ngo yabaga kwa nyirakuru mu wundi murenge, ariko muri iyo minsi mikuru isoza umwaka akaba yari yaraje iwabo kubasura.

Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko umugore avuye gusenga umwana we yamubwiye ibyamubayeho, ko yafashwe ku ngufu, hanyuma umugabo n’uwo mugore we bicarana n’uwo mwana bamubwira ko agomba kubiceceka, bamwemerera kumugurira imyenda, na we aremera birangira bityo.

Uwo mwana ngo bahise bamusubiza kwa nyirakuru kugira ngo adakomeza kuguma muri urwo rugo yafatiwemo ku ngufu bikaba byateza ikibazo.

Kugira ngo bimenyekane, umugore yakomeje kujya aganirira abantu bamwe na bamwe amahano yahuye na yo. Uwo mugabo na we mu minsi yashize ngo yaje kumera nk’umuntu ufashwe n’uburwayi bwo mu mutwe, akagenda avuga ko ari ingaruka z’icyaha yakoze cyo gufata ku ngufu uwo mwana, ari na byo byamuviriyemo gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe kuri icyo cyaha kimaze ukwezi kibaye.

Akimara kugezwa kuri polisi, sitasiyo ya Gihango yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Congo Nil kugira ngo basuzume uburwayi bwe, kuko yari afite amahane menshi, ashaka kwiruka, ndetse abaturage bakaba bamuzanye bamuhetse mu ngobyi, ariko babanje kumuboha amaguru n’amaboko kugira ngo adasimbuka akiruka.

Uwo mugabo ukurikiranweho gufata umwana w’umugore we ku ngufu asanzwe afite abagore babiri. Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, yaganiriye n’itsinda rinini ry’abaje bahetse uwo mugabo, dore ko bari baturutse kure cyane, abashishikariza kwirinda ingeso yo gushaka abagore benshi iboneka muri uwo murenge no mu nkengero zaho, kuko ari kimwe mu biteza ubukene n’amakimbirane mu muryango.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Na nyina w’uwo mwana yagombye gufatwa agafungwa. Guhishira icyaha nka kiriya ni ikosa rihanwa n’amategeko y’ u Rwanda.

ivubi yanditse ku itariki ya: 5-02-2014  →  Musubize

nukuri abo bana ba mama wabo ntibakabashakane byagaragaye ko abagabo babo babica cg bakabafata kungufu bajye babasigira abo mumuryango wabo cg bareke gushaka bakurikire inyungu zabana babo birababaje!

fille yanditse ku itariki ya: 4-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka