Muhanga: AS Muhanga ishobora kudakina umukino wo ku munsi wa Gatandatu

biravugwa ko AS Muhanga ishobora kudakina umukono wayo wo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2013, nyuma y’uko mu miko itandatu ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri TKNFL ( Turbo Kingi National Football League) ikipe ya AS Muhanga ifite inote rimwe gusa, iri no ku mwanya wa 13 mu makipe 14.

Amakuru Kigali Today ikesha bamwe mu bakinnyi b’iyo kipe ni uko batari bwitabire uwo mukino kuko bamaze iminsi badahabwa imishahara yabo mu mezi atatu ashize, baranavuye muri local.

Abo bakinnyi bavuga ko kudakina babyumvikanaho, kuko basangiye ikibazo ariko ikibababaje ari uko bagiye babeshywa kwishyurwa ntibikorwe.

Umukino w’uyu munsi biteganyijwe ko AS Muhanga yakira Espoir y’i Rusizi ubu ihagaze neza muri shampiyona, aho iri kumwanya wa 6 by’agateganyo n’amanota 11.

Umutoza Ali Bizimungu wa AS MUhanga n’abayobozi b’iyo kipe nta kintu baratangariza kuri aya amakuru.

Gusa amakuru atugera ho muri iki gitondo, bamwe mubakinnyi ba AS Muhanga ngo baba barimo kugaragara mu mujyi wa Muhanga, ku buryo isaha iyo ariyo yose bahawe ibyo basaba bakina uwo mukino.

Ernest Kalinganire

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka