AS Kigali ikomeje kuza ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Police FC 3-0

Ikipe ya AS Kigali yakomeje intangiro nziza za shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2/11/2013, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere.

AS Kigali imaze gutsinda imikino itandatu ya shampiyona yikurikiranya, ikaba ari nayo kipe yonyine imaze kubikora muri shampiyona y’uyu mwaka, yagaragaje urwego rwo hejuru ubwo yatsindaga Police FC ibitego 3-0 byatsinzwe na Ndikumana Bodo, Jimmy Mbaraga na Hakiri Mabula.

Uretse umukino wa Espoir FC AS Kigali yatsinzwe, iyo kipe y’umugi wa Kigali yatsinze Amagaju, APR FC, Marine FC, AS Muhanga, Gicumbi FC na Police FC, bikaba bituma ubu yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 18.

N’ubwo yatsinzwe na Gicumbi FC igitego 1-0, mu mukino wabereye i Musanze, Musanze FC iracyari ku mwanya wa kabiri n’amanota 14.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Kiyovu Sport yatsinze Esperance igitego 1-0 ku Mumena, Amagaju anganya na Marine ubusa ku busa i Nyamagabe, naho AS Muhanga inganya na Espoir FC ibitego 2-2 i Muhanga.

Kuri icyi cyumweru tariki ya 3/11/2013, Rayon Sport irakina na Mukura Victory Sport kuri Stade Amahoro, naho Etincelles yakire APR FC kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Nyuma ya AS Kigali iri ku mwanya wa mbere n’amanota 18 na Musanze FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 14, APR FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 13, ikaba iyanganya na Rayon Sport iri ku mwanya wa kane naho Espoir ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 12.

AS Muhanga iri ku mwanya wa 13 n’amanota atatu, naho Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’amanota abiri.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka