Nyamasheke: Abagenzuzi ba Koperative z’amakawa bongerewe ubumenyi

Abagenzuzi ba Koperative z’amakawa eshanu zo mu karere ka Nyamasheke bahawe amahugurwa azatuma koperative zabo zitera imbere kandi zikaba icyitegererezo ku bandi bahinzi ba kawa muri aka karere.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye tariki tariki 31/10/2013 yatanzwe ku bufatanye bw’Umuryango Nteramkunga w’Abaholandi (SNV) ndetse n’Ihuriro ry’Amakoperative y’abahinzi ba Kawa mu karere ka Nyamasheke.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative ya Kawa mu karere ka Nyamasheke, Ndikumana Bernardin avuga ko aya mahugurwa azafasha abagenzuzi ba Koperative z’amakawa kumenya uburyo bwo kugenzura neza umutungo wa Koperative.

Abagenzuzi ba Koperative za kawa babajije ibibazo kugira ngo basobanukirwe neza.
Abagenzuzi ba Koperative za kawa babajije ibibazo kugira ngo basobanukirwe neza.

Ngo aha imbaraga ubuyobozi bw’ubugenzuzi mu makoperative kugira ngo umutungo wa koperative ube umutungo uhoraho kandi wunguka.

Abagenzuzi bahuguwe uburyo bwo kugenzura ku gihe kandi mu buryo bukurikije amategeko, bityo ngo bikaba bizarinda ko habaho kunyerezwa k’umutungo muri koperative kuko iyo wanyerejwe bigorana kuwugaruza.

Iyakare Vedaste ukorera Ikigo Gikorana n’Amakoperative (UGAMA/CSC), akaba anahugura aba bagenzuzi avuga ko aya mahugurwa azafasha abagenzuzi gusobanukirwa uko umutungo wa koperative ukoreshwa ndetse no kubahiriza amategeko agenga amakoperative, harimo itegeko rigenga amakoperative ku rwego rw’igihugu ndetse n’amategeko yabo bwite muri koperative.

Iyakare Vedaste uhugura abagenzuzi ba Koperative z'amakawa mu karere ka Nyamasheke.
Iyakare Vedaste uhugura abagenzuzi ba Koperative z’amakawa mu karere ka Nyamasheke.

Nyirahabimana Philomene ugize itsinda ry’ubugenzuzi muri Koperative Shala Coffee yo mu karere ka Nyamasheke avuga ko aya mahugurwa yatumye asobanukirwa byinshi atari azi nko gufata ibyemezo ndetse no gukurikirana uburyo umutungo wose ucungwa ku buryo bagiye kubishyira mu bikorwa kandi ngo bakaba bizeye ko bizatanga umusaruro mwiza mu makoperative.

Muri rusange, abagize itsinda ry’ubugenzuzi bavuga ko hari aho basanze ko bari bifitemo imbaraga nke nko kuba abayobozi bakoraga neza ariko bamara kugenzura babibonye, ntibibuke no kubashimira.

Aba bagenzuzi bavuga ko basobanukiwe neza ko umutungo wa koperative atari amafaranga ari kuri konti gusa ahubwo ngo nyuma y’aya mahugurwa bazabasha kwinjira mu bugenzuzi nyirizina bwa koperative zabo bareba ibikorwa byose, amategeko n’amabwiriza uko byubahirizwa kandi bakabitangariza Inteko rusange yabo kugira ngo babashe kubaka no guteza imbere koperative zabo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka