Arsenal yatsinze Liverpool ikomeza kwanikira andi makipe
Kuri uyu wa gatandatu tariki 02/11/2013, ikipe ya Arsenal, igaragaza umuvuduko udasanzwe muri iki gihe, yatsinze Liverpool ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona y’Ubwongereza, bituma ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere.
Mbere y’uwo mukino, abasesengura iby’umupira w’amaguru bagaragazaga ko bigoye ko Arsenal yatsinda uwo mukino kuko Liverpool yari imaze iminsi yitwara neza ndetse ikaba yari ku mwanya wa gatatu.
Ibyo ariko siko byagenze kuko Arsenal yakiniraga mu rugo Emirates Stadium yarushije Liverpool byaba mu kwiharira umupira no gusatira, maze iza no kubona ibitego bibiri byatsinzwe na Santiago Cazorla ku munota wa 19 na Aaron Ramsey ku munota wa 59.

N’ubwo Liverpool yanyuzagamo igasatira ikoresheje Luiz Suarez na Daniel Sturridge ariko bananiwe kuboneza imipira mu izamu rya Arsenal ryari ririnzwe neza na Szczesny.
Intsinzi ya Aresenal yatumye ikomeza kwanikira izindi kuko ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 25, ikaba igaragaza ko ishaka kongera kwegukana igikombe cya shampiyona iheruka mu mwaka wa 2004.
Ku mwanya wa kabiri hari Chelsea yatsinzwe kuri uyu wa gatandatu na New castle ibitego 2-0, naho Liverpool ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 20 nayo.

Machester City yanyagiye Norwich ibitego 7-0, iri ku mwanya wa kane n’amanota 19, ikaba iyanganya na Southampton na Tottenham zikina imikino y’umunsi wa 10 kuri icyi cyumweru.
Everton iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 18 naho Manchester United ikaza ku mwanya wa munani n’amanota 17.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibisanzwe gutsinda Liverpool Nandi makipe ayitege ije ije