"Uguhemba uramuyoboka, uguhemba uramwubaha" - Perezida Kagame
Perezida Kagame arongera kwibutsa abayobozi ko gukora neza akazi kabo ari inshingano zabo, kuko amafaranga bahembwa ava mu misoro y’Abaturarwanda. Akongeraho ko bakwiye kongera ubukungu buturuka imbere mu gihugu kugira ngo na cya cyubahiro bahaga abanyamahanga kigume mu Rwanda.
Perezda Kagame yemeza ko Abanyarwanda ari bo musingi w’itembere ry’igihugu, bityo bakaba bakwiye kubahwa, nk’uko yabigarutseho ku munsi w’umusoreshwa wizihijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), kuri uyu wa Gatandatu tariki 2/11/2013.

Yagize ati: “Uguhemba uramuyoboka, uguhemba uramwubaha, ni nayo mpamvu twifuzako gutanga imisoro n’ibiyivamo twifuza ko bikomeza kuzamuka bikiyongera (...) tugende tugabanya ukuntu twayoboka abo hanze kuko ubundi ntabwo bikwiye. Njye nifuza kuba nayoboka abantoye bakanampemba ijana ku ijana.”
Umukuru w’igihugu yabwiye abari bitabiriye uyu muhango ngarukamwaka ko bidakwiye gutekereza gusoresha abantu gusa, hatabayeho gutekereza uruhande rw’ibikorwa bakwiriye kuba bagezwaho.

Yavuze ko abasora baba bakeneye ibikorwa remezo bifatika no gukorera mu bwisanzure kugira ngo bakore neza ubukungu bwabo bwiyongere bityo n’ibyo basora byiyongere.
Yatangaje ko kandi ari uruhare rw’abayobozi gucunga neza umutungo w’igihugu urimo iyo misoro iba yatanzwe n’abaturage. Anashimira byimazeyo abaturage bo mu byaro bakora cyane bakanatanga imisoro.
Yavuze ko nubwo abantu benshi bakomeza kumva akamaro ko gusora, abasora bakiri bake asaba abayobozi gufasha abaturage kugira icyo bakora kugira ngo nabo bashobore gutanga imisoro.


Kuva mu 1996 kugeza ubu imisoro itangwa n’abaturage yikubye inshuro zirenga 22, aho yavuye kuri miliyari 36 ikaba iteganywa kuzagera kuri miliyari 795 uyu mwaka wa 2013/2014.
Bivuze ko imisoro igira uruhare rugera kuri 15% mu ngengo y’imari igihugu, ariko hakaba hagikenewe ko byibura uruhare rwayo rwazamuka rukagera hejuru ya 20%, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete.
Bamwe mu basora bashimiye Leta uburyo igenda yoroshya uburyo bwo gutangamo imisoro, aho yashyizeho uburyo bwo gusora hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwegereza abasora aho basorera, nk’uko byatangajwe n’umwe mu basora witwa Jasques Rurasire.

Uyu munsi wahariwe abasora hanahembwe abagize uruhare mu gutanga neza imisoro ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba RRA, barimo ingabo na Polisi n’itangazamakuru n’abantu ku giti cyabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|