Karongi: Abazimurwa n’uruganda rw’icyayi babariwe imitungo
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwatangiye kubarura imitungo y’abahinzi b’icyayi n’abandi baturage bo mu murenge wa Rugabano bazimurwa ahazaterwa icyayi cy’uruganda ruri hafi kuhubakwa.
Mu nama ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buherutse kugirana n’abahinzi b’icyayi ba Rugabano, bwabasezeranyije ko imitungo yabo iri ahazahingwa icyayi cy’uruganda rushya rw’icyayi, izabarurwa hakurikijwe ibiciro bishya.

Meterokare imwe (1m2) izishyurwa amafaranga 350 kandi abazimurwa bazatuzwe ku midugudu ifite ibikorwa remezo by’ibanze, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yabisobanuye ku wa Kane tariki 31/10/2013.
Christian Nyagapfizi Sebatware, umunyamabanga nshigwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Rugabano avuga ko iryo ari iterambere rigiye kuza muri uwo murenge, cyane ko basezeranyijwe ko urwo ruganda rushya nirujya gutanga imirimo bazahera ku bahatuye biganjemo abahinzi b’icyayi.
Joséph Barayagwiza, umukozi ushinzwe ubuhinzi bw’icyayi mu kigo k’igihugu gishizwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze (NAEB), yasabye abahinzi b’icyayi kuruhashaho kugifata neza mu gihe bagisarura banakijyana ku ruganda kugira ngo kirusheho kugira agaciro ku isoko mpuza mahanga.
Uruganda rushya rw’icyayi rugiye kubakwa mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, ni urwa gatatu nyuma y’urwa Gisovu ruherereye mu murenge wa Twumba n’urwa Gasenyi rubarizwa mu murenge wa Gitesi.
Akarere ka Karongi kamaze kongera ubuso bw’ahazahingwa icyayi kizakenerwa n’urwo ruganda hangana na hegitari 2.181 ziyongera kuri 225 zihazazwe.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
DAMIEN MBANJE KUBIFURIZA UMWAKA MUSHYA NDI KARONGI MU MURENGE WARUGABANO NI BYIZA ITERAMBERE MUHAZA MURAKOZE