Bamwe mu basirikare ba M23 basabiwe ubuhungiro muri Afrika y’Epfo
Mu gihe, umuyobozi wa M23 yasabye abarwanyi b’uwo mutwe guhagarika kurwana n’abasirikare ba Leta ya Congo, ibiganiro birakomeje mu mujyi wa Kampala aho bamwe mu basirikare ba M23 basabiwe ubuhungiro aho gushyirwa mu ngabo za Leta.
Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler, wagiye mu biganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo yasabiye abayobozi ba M23 barimo Gen Makenga, Col Kaina, Col Kazarama na Col Mboneza kutavangwa n’ingabo za Congo ahubwo bakajyanwa mu buhungiro muri Afurika y’Epfo.
Nubwo ariko umuyobozi wa M23, Bertrand Bisiimwa, yasabye abarwanyi ba M23 guhagarika imirwano n’ibindi bikorwa byatuma intambara ikomeza, kuri uyu wa 04/11/2013 intambara iracyakomeje kuko ingabo za Leta ya Congo zikomeje kuyirasa n’ibitwaro bikomeye.
Umuvugizi wa M23 avuga ko mu gitondo kuri uyu wa mbere imirwano yakomereje hafi y’ibirometero 3 uvuye Bunagana mu duce twa Runyonyi na Mbuzi aho ingabo za Leta zikomeje kurwanya M23 bakoresheje ibitwaro bikomeye.

Kuva intambara ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo yakongera kwaduka taliki ya 25/10/2013 mu Rwanda harashwe ibisasu 20 n’amasasu mato menshi byahitanye abanyarwanda 2 bigakomeretsa abanyarwanda 9 hamwe n’abanyecongo 7.
Iyi ntambara yakomereje Bunagana ahari ibirindiro bya M23, Uganda imaze kuraswa ibisasu bimaze gukomeretsa abaturage barenga 20 nkuko umuvugizi w’ingabo za Uganda, Paddy Ankunda, abitangaza.
Lt Col paddy Ankunda avuga ko mu gitondo taliki ya 4/11/2013 ibisasu bibili byaguye mu mujyi wa Gisoro hafi ya Hotel Muyenga bikomeretsa abantu 2 birashwe n’ingabo za Congo nabo bafatanyije kurwanya M23.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
none se abayobozi bakuru ba m23 barimo sultani makenga,kazarama jmv, col mboneza,bisimwa ubu aba barabarizwa mukihe gihugu.
nibahame hamwe babazwe ibyantu bahuye ningaruka zintambara