Iyahoze yitwa SFB yatoye Nyampinga w’umwaka 2013-2014
Muri College of Business and Economics (CEB) yahoze yitwa SFB (School of Finance and Banking) kuri uyu wa gatandatu tariki 02/11/2013 habaye igikorwa cyo gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga, umwanya wa mbere wegukanywe na Ghislaine Samantha Uwase.

Fabiola Fernandes Akazuba yabaye igisonga cya mbere, Amandine Isimbi aba igisonga cya kabiri na Miss Photogenic (Nyampinga mu kwifotoza).

Amanda Melissa yatorewe uburanga na kuba yari afite gaseko karenze abandi, Olga Bahizi Uwase yabaye Miss Congeniality (Nyampinga ubana neza na bagenzi be) Arlette Irakoze yabaye Miss Popularity (Nyampinga w’icyamamare wakunzwe akanatorwa cyane na bose).

Nyaminga wa CBE 2013-14 yahawe ibihumbi 100, bourse y’umwaka n’icumbi ry’ubuntu, n’ibindi bihembo byatanzwe SULFO Rwanda na Simba Supermarket. Abandi nabo babonye amafaranga n’ibindi bihembo bitandukanye.





Daniel Sabiiti
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nanga ko bwambara ubusa puuuuu.
gutora miss bikurikiz ik?
ni byiza ariko ntitugaheruke tubatora bajye bakora bigaragaze!