ICTR irakorana n’u Rwanda mu kohereza amadosiye asigaye y’abakurikiranyweho Jenoside

Igice cy’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, cyasigaye mu gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kiratangaza ko kizakomeza gukorana n’u Rwanda kugira ngo imanza zose z’abataraburanishwa zirangizwe.

Kugeza ubu abantu icyenda nibo basigaye bagishakishwa, ariko imanza za batandatu zikaba arizo zizoherezwa mu Rwanda, nyuma y’uko ICTR irangirije manda yayo, nk’uko Hassan Boubacar Jallow, umushinjacyaha Mukuru w’uru rukiko, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 4/11/2013.

Boubakar atangaza ko ICTR itazafunga imiryango burundu abakurikiranyweho Jenoside batarafatwa.
Boubakar atangaza ko ICTR itazafunga imiryango burundu abakurikiranyweho Jenoside batarafatwa.

Yagize ati: “Igice cy’urukiko cyasigaye kizakomeza gukurikirana aba bagihigwa. Hari icyenda aho batatu muri bo bazakurikiranwa n’iki gice abandi batandatu amadosiye yoherejwe mu Rwanda.

N’ubwo ayo madosiye yoherejwe mu Rwanda igice cy’urukiko cyasigaye kizakomeza gufasha u Rwanda mu kubakurikirana. Simbona impamvu yatuma ICTR ifunga, iki gice gisigaye kigafunga abahigwa bagakomeza kwidegembya. Tuzakomeza gukorana mu kubahiga.”

Boubakar yatangazaga ibi mu muruzinduko abacamanza ba ICTR bagiriraga mu Rwanda, mu rwego rwo kumenyesha u Rwanda ko biteguye gukomeza gufatanya n’ubutabera kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside baburanishwe.

Abacamanza ba ICTR bari basuye u Rwanda mu rwego rwo gutangaza ko bazakomeza gukorana n'u Rwanda.
Abacamanza ba ICTR bari basuye u Rwanda mu rwego rwo gutangaza ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda.

Batatu bahigwa bukware ni Felicien Kabuga, Protais Mpiranyi na Augustin Bizimana, aho u Rwanda rutangaza ko rwashyizeho uburyo bwo gukangurira abantu gutanga amakuru, nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru, Richard Muhumuza.

Bikomeje guhwihwiswa ko aba uko ari batatu bari mu bihugu byegeranye n’u Rwanda, aho Kabuga avugwaho kuba yihishe muri Kenya na Mpiranyi akaba ari muri Zimbabwe.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka