Nyamagabe: Umugore ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho ubwicanyi
Uwimana Joyce w’imyaka 37 ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Gasaka akurikiranyweho gukubita igiti murumuna w’umugabo we witwa Ngayabahiga Sylvestre w’imyaka 44 mu masaha ya saa sita z’ijoro rishyira tariki ya 31/10/2013 akitaba Imana.
Aya mahano yabereye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyamagabe, ubwo nyakwigendera yiviraga mu kabari agasanga umugore wa mukuru we ahagaze hanze muri iryo joro, yamubaza impamvu bikavamo gutongana byaje kugera aho amukubita igiti.
Nta makuru twabashije kumenya avuga aho uyu mugore yaba yarakubise Ngayabahiga ku buryo yitabye Imana gusa ngo bishoboka ko yaba yarikubise hasi akagwira ibuye ariyo ntandaro y’urupfu, kandi ngo akaba nta gikomere na kimwe yagaragarazaga.
Bivugwa ko uyu mugore yari yatonganye n’umugabo we witwa Kalinda Gaspard w’imyaka 45 bishoboka ko ariyo ntandaro yari itumye aba ari hanze n’abana be muri icyo gicuku, uyu mugabo we nawe akaba ari mu maboko ya polisi, sitasiyo ya Gasaka.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|