Minisitiri w’Ubuhunzi n’Ubworozi, Agens Kalibata wari wifatanyije n’aba bahinzi gutangiza iki gikorwa, yabasabye kwirinda ubunebwe. Yavuze ko n’ubwo imvura yahagaze kugwa, mu bishanga hari amazi yafasha imyaka kwera.
![Abahinzi bakanguriwe gushyiraho umuhate kugira ngo imyaka iticwa n'izuba. Abahinzi bakanguriwe gushyiraho umuhate kugira ngo imyaka iticwa n'izuba.](IMG/jpg/Abahinzi-2.jpg)
Yagize : “U Rwanda ni igihugu gikungahaye ku mazi, nta mpamvu yo kwitwaza ko ikirere cyadutengushye imvura yanze kugwa ngo duhangayike.”
Yakomeje avuga ko ibishanga bigomba kubyazwa umusaruro hakoreshejwe amazi abirimo, aho bishoboka n’imusozi bakuhira imyaka yatewe igihe imvura itaragwa.
![Minisitiri Kalibata yari yifatanyije n'abahinzi mu gikorwa cyo gutangira kuhira imyaka. Minisitiri Kalibata yari yifatanyije n'abahinzi mu gikorwa cyo gutangira kuhira imyaka.](IMG/jpg/Minister-2.jpg)
Manasseh Mpagazehe, Perezida wa Koperative IMPABARUTA ihinga igishanga cya Rwabashyashya, yatangaje ko abahinzi nabo bahangayikishijwe n’izuba ryacanye. Ariko ngo avuga ko bafite gahunda yo gukomeza kuvomerera imirima, kugira ngo byibura imyaka bamaze guhinga izabashe kwera.
Iki gikorwa cyo kuhira cyakorewe no mu gishanga cya Bishenyi gihingwamo na Koperative Ubumwe. Bamwe mu bahinzi bahahinga bo bari basanzwe baratangiye kuhira.
![Inzego za Leta zitandukanye nazo zari zaje kwifatanya n'abahinzi mu kuhira imyaka yabo. Inzego za Leta zitandukanye nazo zari zaje kwifatanya n'abahinzi mu kuhira imyaka yabo.](IMG/jpg/Abandi_bifatanyije_n_abahinzi_kuhira.jpg)
Uwitwa Wellars Murekezi, yavuze ko gahunda yo kuhira n’ubwo iruhije abahinzi bakwiye kwiyemeza kuyikora kuko imyaka y’imusozi yo yarangije kuma.
Abanyamuryango b’iyi Koperative bishimira ko Minisiteri y’ubuhinzi yabafashije kugomera amazi, ikabaha inkunga y’imashini zuhira, yabemereye n’abakozi bazajya babafasha muri icyo gikorwa, nk’uko Phocas Habyarabatuma, Perezida w’iyo Koperative yabitangaje.
Mu mbogamizi abahinzi bavuga ko bahura na zo mu kuhira, ni uko barimo abaturuka kure n’abakecuru badafite imbaraga zo kunyonga utumashini dukurura amazi. Perezida wa Koperative avuga ko bazakora ibishoboka bagafashanya.
Abahinzi bakanguriwe kwitabira igikorwa cyo kuhira buri gitondo n’umugoroba kugeza imvura yongeye kugwa.
Theogene Uwitonze, umwe mu bakozi bashinzwe igikorwa cyo kuhira muri Minisiteri y’ubuhinzi, ahamya ko imyaka yuhiwe yera neza, bityo agasaba abahinzi kumenyera guhinga badategereje imigwire y’imvura.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwabashyashya ni muri Kamonyi si I Huye