Ruhango: Umunyeshuri arimo gukorera ikizami cya Leta mu bitaro nyuma yo kubyara

Umunyeshuri witwa Umubyeyi Consili arimo gukorera ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ku kigo nderabuzima cya Kibingo mu murenge wa Ruhango nyuma yo kubyara tariki 01/11/2013.

Uyu munyeshuri wakoreraga iki kizami cya Leta ku ishuri ryisumbuye rya Lycee de Ruhango, yari yatangiranye n’abandi ibizami ariko biza kuba ngombwa ko ajya kubikorera ku kigo nderabuzima ubwo mu gitondo cya tariki ya 01/11/2013 yafatwaga n’ibise akajyanwa kwa muganga, nk’uko bitangazwa na Karekezi ukuriye site y’ibizami uyu munyeshuri yakoreragaho.

Byiringiro Francois umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya G. S. Gitisi ariho uyu munyeshuri yigaga mu ishami rya MEG, avuga ko uyu munyeshuri bari basanzwe bazi ko atwite kuko yari umugore w’umugabo akavuga ko bitabatunguye.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Supert. Hubert Gashagaza, avuga ko uyu munyeshuri koko arimo gukorera ibizami kwa muganga, gusa ngo nta kibazo gihari kuko igihe cyo gukora ikizami boherezayo umupolisi n’umwarimu.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uwo mubyeyi tumwifurije gutsinda examen

AIME yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Birasanzwe Kandi bibaho.Ntagitangaza Ahubwo Niyonkwe.Gusa Abe Aretse Gusubirayo nah’ubundi Ikigo Yagiye Gukoreramo(lycee de Ruhango Ikirezi) N’icyimigisha Kuko Yahavuye Amahoro Agahita Abyara.

kiki yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

ahaaaa niyihane kuko imana imuzi kandi yagaragaje ubwitange.

baganizi yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

UWO MUKOBWA URI GUKORERA IBIZAMINI MU BITARO NIYIHANGANE BIBAHO MUBUZIMA.

Nsengiyumva Valens yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka