Mazane: Kutagira ubwato bwihuta n’imbogamizi ku buhahirane n’imigenderanire hagati yabo n’abahandi
Abatuye ikirwa cya Mazane kiri mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera baratangaza ko ibura ry’ubwato bwihuta ari imbogamizi ikomeye ku buhahirane n’imigenderanire hagati yabo n’abatuye ahandi.
Mu kwezi kwa 9/2012 ni bwo ikigo cy’u Bubirigi gishinzwe iterambere (BTC) cyageneye ubwato abatuye ikirwa cya Mazane buzajya bukora nk’imbangukiragutabara ngo bufashe abivuriza ku ishami ry’ikigo nderabuzima rya Mazane bagana ikigo nderabuzima cya Nzangwa.
Ariko abakora ingendo n’ubuhahirane batangaza ko nabo bakeneye ubwato bwabunganira kugira ngo iterambere ryihute nk’uko bivugwa na Dusingizeyezu Omar umwe mu batuye mu kirwa cya Mazane.

Yagize ati “ubwato bubaje mu biti nta moteri bwambuka iki kiyaga mu masaha akabakaba atatu bitewe n’intege z’umusare. Uretse n’igihe kirekire dukora mu kiyaga, bene ayo mato akoresha ingashya abahenda bigatuma akenshi tutajya guhaha kuko kwambuka kugenda no kugaruka dutanga ibihumbi bibiri”.
Umuyobozi w’umurenge w’umusigire Barihenda Jean de Dieu avuga ko n’ubwo ubwato bufite moteri butaraboneka ngo kuri ubu ikirimo gukorwa ni ugushishikariza abaturage kwishyira hamwe ngo bagane ibigo by’imari bagure ubwato bwihuta bwabakemurira ibibazo by’ingendo.
Ati “turashishikariza abaturage kwishyira hamwe maze bakagana ibigo by’imari bikabaha amafaranga yo kugura ubwato bugezweho bwakora umurimo w’ubwikorezi muri iki kiyaga”.

Avuga ko ubuyobozi buzabafasha kubona inguzanyo ndetse hakaniyongeraho no kubafasha mu micungire yabwo.
Mazane ni ikirwa kiri mu kiyaga cya Rweru gituwe n’abaturage bagera ku 1017. Akenshi abo baturage bakenera kwambuka bajya guhaha ahitwa Batima no gusura inshuti. Ingorane bahura nazo akenshi zishingiye ku mato ashaje, abahenda, atihuta kandi atizewe mu bijyanye n’umutekano.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|