Rubavu: Abitwikira ijoro bakaroba mu Kivu batawe muri yombi
Abaturage bo mu karere ka Rubavu na Rutsiro bakomeje kwitwikira ijoro bakajya kuroba amafi n’isambaza mu gihe ikiyaga cya Kivu cyafunzwe amezi abiri kugira ngo umusaruro ushobore kwiyongera.
Mu ijoro ryakeye, barushimusi 27 bo mu turere twa Rutsiro na Rubavu batawe muri yombi bitwikiriye ijoro bakaroba amafi n’isambaza, ndetse muri ibi bikorwa hari ababyeyi bohereza abana bato bafite imyaka 14 kuko amategeko atabahana.
Ubuyobozi buvuga ko uretse kuba aba baturage baroba bitemewe ngo bakoresha n’imitego itemewe ikangiza umusaruro w’amafi wari ugikura.
Hahirwabasenga Emmanuel ushinzwe iyamamaza bworozi mu ntara y’Uburengerazuba mu kigo cya RAB avuga ko hari amabwiriza mu Rwanda ashyiraho igihe cy’ikiruhuko mu kutaroba mu kiyaga cya Kivu kugira ngo umusaruro w’isambaza n’amafi bishobore kwiyongera.
Iki gihe cyo kutaroba ku barobyi cyitwa Kanamo cyatangiye taliki 16/9/2013 kugera taliki ya 12/11/2013 ntaburobyi bwemewe mu kiyaga cya Kivu.

Amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubuhininzi n’ubworozi ateganya ibihano kubakora uburobyi mu gihe kitemewe birimo gucibwa amande y’amafaranga ibihumbi 50 kugera ku bihumbi 200 cyangwa igifungo cy’amezi atatu kugera ku mezi atandatu, nkuko umuntu yabihabwa byombi.
Hahirwabasenga agira inama abaturage basanzwe bakora uburobyi kwihangana kugira ngo batagwa mu makosa bagahanwa n’amategeko kandi n’ubundi inyungu ni izabo igihe umusaruro wiyongereye.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba, Supretendant Hamza, avuga ko ibikorwa by’abaturage bitwikira ijoro bakajya kuroba biteza umutekano mucye birimo n’imirambo imaze iminsi iboneka mu kiyaga cya Kivu itazwi.
Avuga kandi ko abantu bakwiye kujya bagenda mu Kivu ku manywa kugira ngo nibagira ikibazo batabarwe n’inzego z’umutekano mu mazi kuko n’ijoro batinya kubivuga kuko bitemewe abantu bakahaburira ubuzima.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|