Kicukiro: RRA yatanze TV zizafasha abaturage kumenya amakuru na gahunda za Leta

Abaturage b’i Gahanga mu Kagari ka Mulinja bashimishishwe n’uko bagiye kujya bamenya amakuru yo mu gihugu no hanze yacyo nyuma y’uko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kibashyikirije Television ndetse na Decoderi bizabafasha kujya birebera imbonankubone ibibera mu Rwanda no ku isi.

Iki gikorwa RRA igikoze muri Gahunda ya Tunga TV Munyarwanda gahunda cyakoreye mu Ntara zose zigize igihugu, muri iki gihe cyo kwizihiza umunsi w’abasora.

Gahunda ya Tunga TV Munyarwanda ni gahunda igamije gufasha abaturage kubona amakuru no kumenya gahunda za Leta bagashobora kuzitabira neza.

Mu cyumweru cyahariwe abasora uyu mwaka, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatanze televiziyo zisaga 30 mu turere dutandukanye two mu Ntara y’iburengerazuba, amajyefo ndetse n’amajyaruguru. Izo television zikaba ziri hamwe na decoderi zifasha kubona amashusho ya digital.

Komiseri Mukuru wungirije muri RRA, Richard Tusabe, ashyikiriza umuyobozi w'akarere ka Kicukiro televiziyo zagenewe tumwe mu tugari two mu karere ayobora.
Komiseri Mukuru wungirije muri RRA, Richard Tusabe, ashyikiriza umuyobozi w’akarere ka Kicukiro televiziyo zagenewe tumwe mu tugari two mu karere ayobora.

Kuri uyu wa kane, tariki 31/10/2013, Akarere ka Kicukiro kashyikirijwe ku mugaragaro television 8 zigenewe utugari tumwe na tumwe muri ako Karere kugira ngo abaturage batwo igihe bari ku Kagari bajye babasha no kureba amakuru bamenye ibigezweho ndetse banamenye gahunda za leta.

Izo Televisziyo zatazwe na komiseri Mukuru wungirije muri RRA, Richard Tusabe, zakirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage.

By’umwihariko abaturage bo mu Kagari ka Mulinja bagenewe televisiyo imwe igomba kuba ku biro by’akagari aho abaturage bazajya bahakurikiranira amakuru.

Abo baturage bagaragaje ibyishimo batewe n’uko amakuru abegerejwe bityo ko nta kabuza na gahunda za leta bazajya bazimenya vuba. Na morale nyinshi bakiranye umunezero ubufasha bagenewe ’ikigo cy’imisoro n’amahoro.

Abaturage bishimiye ko bagiye kujya bareba ibibera mu gihugu ndetse no hanze imbonankubone.
Abaturage bishimiye ko bagiye kujya bareba ibibera mu gihugu ndetse no hanze imbonankubone.

Komiseri Mukuru wungirije muri RRA, Richard Tusabe, yasabye abo baturage gufata neza ibyuma bahawe kuko aba ari ibiturutse mu misoro iba yatanzwe ikabagarukira mu rwego rwo kubafasha mu buryo bunyuranye. Yababwiye ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa nyuma ikigo cy’imisoro n’amahoro gitanze ubufasha kuko buri mwaka igikorwa cyo gufasha gihoraho.

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’abasora byagiye bibera hirya no hino mu Ntara. Iburasirazuba niho byatangirijwe ku mugaragaro hari tariki ya 5 Ukwakira 2013, hakurikiraho Intara y’amajyaruguru ku itariki ya 7 Ukwakira, Iburengerazuba ku itariki ya 14 ndetse n’amajyepfo ku itariki ya 17.

Kuri ubu hatahiwe ibirori byo ku rwego rw’igihugu biteganijwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2013. Insanganyamatsiko yagenwe uyu mwaka igira iti: "Kuzamura imyumvire mu misoro ni Inshingano duhuriyeho".

Iyi nkuru twayohererejwe na Jean Bosco Nsabimana ushinzwe itumanaho muri RRA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka