Gakenke: Amashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 azaba yuzuye mbere ya Mutarama 2014

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barizeza ko ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bizaba byuzuye mbere ya Mutarama umwaka utaha nibaramuka babonye ibikoresho byose ku gihe.

Nubwo bavuga ibyo hari ibyumba 14 bigomba kubakwa kugeza n’ubu batarasiza ibibanza byo kubyubakaho naho 41 biri kuri fondation; nk’uko byagaragajwe na Ir. Munyanganizi Gaspard ushinzwe gukurikirana ibikorwa bw’ubwubatsi bw’ayo mashuri.

Uyu mukozi yakomeje avuga ko hari ibyumba 8 bigeze ku gisenge, umunani na none bigeze ku bwuzuriro n’ibindi 12 biri ku madirishya.

Ir. Munyanganizi avuga ko inzitizi bafite kugeza ubu ari ibikoresho bitabonekera igihe kandi bikanaza ari bike bigatuma amashuri agira ikibazo cyo guhendwa muri kubigeza ku bigo rimwe na rimwe bigasaba gutegereza.

Ikindi kibazo ni ukubona ikibanza cy’ibyumba bibiri ku Kigo cy’Amashuri cya Musave kiri mu Murenge wa Gakenke kubera ko bisaba gusiza nka 160cm z’ubujyakuzimu kugira ngo haboneke ubutaka bukomeye bwo gutangiriraho umusingi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo yijeje ko icyo kibanza kizaboneka mu gihe gito, bazakoresha abagororwa bakora imirimo nsimburagifungo na baturage mu muganda rusange. Yasabye abayobozi b’imirenge kongera iingufu mu kubaka ibyo byumba.

Muri uyu mwaka wa 2013-2014 mu karere ka Gakenke hazubakwa ibyumba by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bigera kuri 86.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka