Rusizi: Umuyobozi wa UNFPA yashimye intambwe yatewe mu kugabanya imfu z’abana
Umuyobozi w’ishamyi ry’umuryango w’abibumbye ryita ku miturire n’iterambere ry’abaturage (UNFPRA ) mu Rwanda, Josef Maerien, yasuye akarere ka Rusizi ashima intambwe yatewe mu bikorwa byo kugabanya ipfu z’abana ndetse anashima ubwitabire bw’ababyeyi babyarira kwa muganga.
Muri urwo ruzinduko yakoze tariki 04/03/2014, Josef Maerien yatangaje ko UNFPA izibanda ku buzima bw’imyororokere ndetse n’ubwo kuringaniza urubyaro mu turere dutanu tugize intara y’uburengerazuba.
Ibi bikorwa bya UNFPA biza byuzuzanya na gahunda za minisiteri y’ubuzima dore ko hari n’amasesezerano bagiranye na Leta y’u Rwanda hagamijwe kunoza ubuzima bw’imyororokere, kuringaniza urubyaro no guhanahana amakuru ku bijyanye n’ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, atangaza ko bazafatanya na UNFPA mu bikorwa byo gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, kubagezaho ibikoresho by’ingenzi byabafasha mu bikorwa by’ubuvuzi no gukangurira abana biga mu bigo by’amashuri kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina.
Aha kandi umuyobozi w’akarere yagaragarije umuyobozi wa UNFPA ibibazo bafite byihutirwa bikeneye guterwamo inkunga birimo ingobyi y’abarwayi y’ubwato ihuza umurenge wa Nkombo n’ibitaro bya Gihundwe ndetse nindi ijyana abarwayi mu bice biherereyemo ibitaro bya Mibirizi.

Nubwo hakiri ibibazo bigora ababyeyi batwite aho bibaviramo kuvamo kw’inda, umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda arashimiye byimazeyo intambwe u Rwanda rwateye mu kugabanya ipfu z’abana akaba avuga ko bagiye kwita ku bibazo byinda z’ababyeyi zivamo zitarageza umunsi wo kuvuka babinyijije mu bigo nderabuzima.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|