Muri uwo mukino wari ugamije gufasha amakipe yombi kwitegura amarushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika ndetse n’icy’isi azaba mu minsi iri imbere, u Rwanda nirwo rwabanje kubona igitego cyatsinzwe na Ndahinduka Michel, usanzwe akina muri APR FC.
Igitego cyo kwishyura cy’u Burundi cyatsinzwe na Saido Ntibazonkiza, usanzwe akina ku mugabane w’u Burayi mu ikipe ya Cracovia muri Pologne.

Nk’uko binagaragazwa n’umusaruro wavuye muri uwo mukino, amakipe yombi yakinnye umukino wenda gusa, kandi yombi yabonye amahirwe menshi yashoboraga kubyara ibindi bitego.
Ikipe y’u Rwanda, n’ubwo yakiniraga mu mahanga niyo yatangiye isatira cyane, ndetse ibona igitego ku munota wa 15 gitsinzwe na Ndahinduka Michel wari wakunze gutera ba myugariro b’u Burundi igihunga.
Kubera uburangare bw’abakinnyi bakina inyuma mu ikipe y’u Rwanda, ku munota wa 25 Saido Ntibazonkiza, rutahizamu w’u Burundi yahise yishyura icyo gitego.

Amakipe yombi yakomeje gukina ashaka ibindi bitego ndetse no mu gice cya kabiri, ariko biranga. Umukino uri hafi kurangira, Meddie Kagere wari winjiye mu kibuga asimbura, yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri cy’u Rwanda ariko umupira awunyuza ku ruhande.
Aya makipe yaherukaga guhura mu mwaka wa 2011, ubwo yombi yari mu itsinda rimwe ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, maze u Burundi butsinda ibitego 3-1 i Bujumbura, nyuma yo gutsindirwa i Kigali ibitego 3-1 mu mukino ubanza.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda: Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’, Rusheshangoga Michel, Abouba Sibomana, Bayisenge Emery, Nirisarike Salomon, Uwambazimana Leon, Mugiraneza Jean Baptiste, Sibonama Patrick, Mwiseneza Djamal, Uzamukunda Elias ‘Baby’ na Ndahinduka Michel.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’ikipe y’u Burundi: Arakaza Mc Arthur, Nahayo Valerie, Rugonumugabo Stephane, Harerimana Rashid, Kiza Fataki, Kwizera Pierre, Pappy Faty, Fiston Abdoul Razak, Saido Ntibazonkiza, Tambwe Amiss na Amiss Cedric.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mujye mutubwira uko amakipe yagiye atsindana buri 2 saa9h00 murakoze.