Itorero mu mashuri makuru na kaminuza ngo ni ishuri rivuguruye
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri hatangijwe itorero mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ryanatangijwe muri kaminuza no mu mashuri makuru. Iki gikorwa cyabereye kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ku itariki ya 4/3/2014.
Abwira abanyeshuri, abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda ndetse n’abarimu babo bari bitabiriye iki gikorwa biganjemo abo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, Komiseri mukuru mu itorero ry’igihugu, Boniface Rucagu, yabibukije ko kugira ngo Jenoside ishoboke, Abanyarwanda babibwemo amacakubiri, bayigishirijwe mu mashuri.
Ikindi, ngo ayo mashuri yari yasimbujwe itorero abana b’Abanyarwanda bigiragamo gukunda igihugu. N’ikimenyimenyi, ngo igihe abana b’Abanyarwanda bari bakigira uburere mboneragihugu mu itorero, nta Jenoside yari yarigeze iba mu Rwanda.
Komiseri Rucagu rero ati “twaje gutangiza itorero mu mashuri makuru na za kaminuza, kugira ngo ahatangirijwe ikibi abe ari ho hatangirizwa icyiza”.

Abwira abarimu, ari bo batoza b’intore yagize ati “aho abigisha baganisha ibintu ni ho bijya. N’aho muzerekeza itorero ni ho rizajya. Ntimuzabe abigisha ubumenyi gusa, ahubwo muzajye mutanga n’uburere mboneragihugu bukwiye, buzatuma abanyeshuri banyu bavamo Abanyarwanda bagendera ku ndangagaciro nziza na kirazira”.
Shaaron Haba, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi na we ati “abakuyeho itorero ni uko babonaga rizatuma batagera ku ntego zabo zo kubiba amacakubiri mu Banyarwanda. Itorero twaje gutangiza ni ishuri rivuguruye ritorezwamo indangagaciro. Ni urubuga ruzajya rwigirwamo kuba intwari z’igihugu.”
Na none ati “Ntabwo itorero rije gukuraho gahunda isanzwe y’imyigire, ahubwo rije kuyuzuza.”

Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Amajepfo, yashishikarije abanyeshuri kuzajya bitabira ibiganiro ari byo bizababashisha gusesengura badatana, maze anabasaba kuzajya bitwara neza bizajya bituma ubabonye abasha kubatandukanya n’abo mu bindi bihugu.
Ati “Nk’uko ingabo z’u Rwanda zimenya kwitandukanya n’izo mu bindi bihugu, namwe itorero muzarikuramo kugira imyitwarire yihariye ibatandukanya n’iy’abize nkamwe bo mu bindi bihugu.”
Abenshi mu banyeshuri biga muri Kaminuza kuri ubu, banyuze mu itorero bakirangiza amashuri yisumbuye (ab’imfura bageze mu mwaka wa kane kuko byatangiye mu mwaka wa 2009).
Jean Bosco Safari wiga mu mwaka wa mbere, akaba we yaragiye no ku rugerero, ati “hari byinshi twigiye mu itorero twagize tukirangiza amashuri yisumbuye. Ntekereza ko gukomerezaho bizadufasha kurushaho kuba Abanyarwanda nyabo bazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.”

Yunzemo ati “mu itorero dutorezwamo no kumenya kwihangira imirimo tudategereje ko igihugu cyangwa abandi bantu ari bo bazaduha akazi kuko intore nyayo ari imenya kwishakira inzira aho iri hose yemwe no mu ishyamba ry’inzitane.”
Muri iki gikorwa cyo gutangiza itorero mu mashuri makuru na za kaminuza, abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda bose bari bahari. Bibukijwe ko ari bo bakuru b’itorero mu mashuri bayobora, ndetse banahabwa udutabo turimo ibisobanuro bijyanye n’itorero.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Igitekerezo cyange itorero ni ryiza ariko byaba byiza na none bagiye batanga imfashanyigisho nkabantu twigisha itorero mubana bato biratugora kuberako ntamfashanyigisho
Mwiriwe neza nge numvaga babijyana muvigo byose bigize igihugu base bakiga amahame yintore kuko arafasha cyane mubyukuri haramashuri atabyikoza murakoze
Mwiriwe neza nge numvaga babijyana muvigo byose bigize igihugu base bakiga amahame yintore kuko arafasha cyane mubyukuri haramashuri atabyikoza murakoze
Mwiriwe neza nge numvaga babijyana muvigo byose bigize igihugu base bakiga amahame yintore kuko arafasha cyane mubyukuri haramashuri atabyikoza murakoze
Ni byiza gutangiza itorero muri Kaminuza kuko bizafasha urubyiruko rwacu kugira indangagaciro ndetse na kirazira kandi bizabafasha mukujya muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere igihugu cyacu.
turashimira abayobozi bacu ko bahora badushakira icyiza kandi bagashaka ko jenoside yakozwe itakongera , iyi gahunda y;itorero irasobanutse kandi iratugaragarizako u Rwanda rwacu rufite imbere heza