Patient Bizimana yateguye igitaramo “Poetic Evening of praise and worship”
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Patient Bizimana, yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise “Poetic Evening of praise and worship”, iki gitaramo kikaba kizaba ku itariki ya 30.3.2014 muri Kigali Serena Hotel.
Nk’uko we ubwe abitangaza, ni umunsi wihariye wo kuramya no gusingiza Imana afatanyije na bagenzi be ba hano mu Rwanda Gaby, Aime Uwimana ndetse n’i Burundi harimo Fortran na Dudu.

Hazaba kandi hari na Shekinah Worship Team ERC Gikondo n’abandi. Patient Bizimana kandi atangaza ko umuntu uzitabira iki gitaramo azabasha no guhabwa kuri alubumu ye nshya yise “Impumuro yo guhembuka”.
Iki gitaramo kizatangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (5pm) aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|