Pasteri Mutabaruka ushinjwa Jenoside ashobora koherezwa mu Rwanda
Pasiteri Celestin Mutabaruka ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 akaba aba mu gihugu cy’Ubwongereza ashobora koherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Aho mu bwongereza, Mutabaruka yakoraga umurimo w’ubupasiteri mu itorero ry’aba Pentecote mu mujyi wa KENT LED, aho yari amaze imyaka irenga icumi yidegembya kugeza mu mwaka wa 2013 ubwo yatabwaga muri yombi.
Mu byaha ashinjwa, harimo kuba yarayoboye ibitero by’Interahamwe zakubitaga abatutsi mu gihe cya Jenoside y’94 kugeza bashizemo umwuka, abandi zikabakuramo amaso, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa gatatu 05 werurwe 2014 n’ikinyamakuru The Telegraph cyandikirwa mu Bwongereza.

Abandi Banyarwanda bashakishwa n’ubutabera bwo mu Rwanda bari mu Bwongereza, harimo Charles Munyaneza, wo mu mujyi wa Bedford, Celestin Ugirashebuja mu mujyi wa Essex, Emmanuel Nteziryayo muri Manchester, na Mutabaruka Celestin wabaga mu mujyi wa Kent ari naho yatawemuri yombi mu 2013.
Aba bagabo bose barahakana ibyaba bashinjwa bakongeraho ko baramutse boherejwe mu Rwanda ngo batacibwa imanza uko bikwiye.
Gasana Marcellin
Ohereza igitekerezo
|