Umugore witwa Kampororo Jeannette w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Karukoranya B mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana tariki 09/04/2014 yabwiye mugenzi we witwa Mukahirwa Claudine amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside bimuviramo kugira ihungabana.
Umushumba wa diyoseze EAR Gahini mu karere ka Kayonza, Bishop Alexis Bilindabagabo yanenze bikomeye abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abo ku musozi wa Gahini kuko bamwe bakoresheje amazi y’ikiyaga cya Muhazi bambura ubuzima abahigwaga muri Jenoside, kandi ubusanzwe amazi ubwayo ari ubuzima.
Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bari kumwe na bagenzi babo bikorera indi mirimo baba mu gihugu cya Sudani y’Epfo bifatanije n’Umuryango mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi wa Australia mu Rwanda, Geoff Tooth, kuri uyu wa 9/4/2014 yagiriye uruzindiko mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare rwo kureba ibikorwa biterwa inkunga n’igihugu ibinyujije mu mushinga wa World Vision.
Undi musirikare wa Congo wari warafatiwe mu Rwanda yinjiye mu buryo butemewe n’amategeko, Captain Lupango Rogacien, yashyikirijwe itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na Congo (EJVM) tariki 09/04/2014 ndetse anashimira uburyo yitaweho ari mu Rwanda.
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Depite Mujawamariya Berthe yibukije abatuye mu kagari ka Nasho, umurenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe ko bakwiye gushyigira gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko igamije guca amacakubiri yatumye habaho Jenoside.
Umushoramari Habimana Gervais yasubijwe uburenganzira bwo kongera gukora imirimo yakoraga mu karere ka Nyamasheke hafi y’ishyamba rya Nyungwe, ahateye icyayi cya Gisakura, nyuma yo gusanga ubutaka yaburanaga n’uruganda rwa Gisakura Tea Company yarabuhawe mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Mali no mu gace ka Abyei muri Sudani, bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitanana abarenga miliyoni.
Muhire Ildephonse wayoboraga umudugudu wa Nshuli akagali ka Rutare mu murenge wa Rwempasha arashinjwa kugurisha incuro ebyiri ikibanza kiri ahantu hagenewe irimbi. Uwahaguze bwa kabiri inzu yubakaga igagasenywa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare arasaba Muhire kumuha amafaranga ibihumbi 665.
Abarundi baturutse muri komine ya Gashikanwa mu ntara ya Ngozi, bari mu karere ka Ruhango aho baje kwigira ku bikorwa remezo cyane cyane ku masoko y’amatungo n’uko asoreshwa, kugirango nabo bibafashe guteza imbere ibikomoka ku matungo yabo.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza bwikomye utubari mu kuba tutari kubahiriza amabwiriza arebana n’imyitwarire ihwitse igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe twibukamo ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abagihakana ko habaye Jenoside bakavuga ko habayeho intambara ngo bagomba kwigira ku mateka y’icyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu hatigeze haba imirwano y’amasasu hagati y’ingabo zari iza Leta muri 1994 n’iza FPR Inkotanyi ariko Abatutsi bari bahatuye bakicwa urwagashinyaguro.
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abayobozi b’akarere ka Nyamasheke barasaba abaturage gufunga utubari two mu ngo twose mu gihe kitararangira ngo kuko bituma hari abarengera bakibagirwa ko bari mu bihe bidasanzwe byo kwibuka.
Hakizimana Barnabe na Uwimana Marie Jeanne bari bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo bazira kutifatanya n’abandi kwibuka ubwo icyunamo cyatangizwaga mu Rwanda hose, bifatwa nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA), Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’ishyirahamwe rirengera inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), bikomye Abanyarwanda n’amahanga bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro yahaye abaturage bo mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Ngoma, umukozi w’Akarere ka Huye uyobora serivisi y’ubuyobozi (administation) yabibukije ko nta rwitwazo rwo kuvuga ko abakoroni ni bo batumye Jenoside iba kuko n’ibindi bihugu byakoronijwe ariko ntihabaye Jenoside.
Joëlle Morel, umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 60 w’ahitwa Neuves-Maisons ho mu Bufaransa, aherutse gutanga ikirego cy’uko umuturanyi atazi yatanze itangazo ku rubuga rwa internet rigurisha inzu ye.
Gahonzire Alphonse bita Sasita warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aratangaza ko abahutu bose atabafata nk’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko harimo bake beza batayijanditsemo ndetse bakagira n’uruhare mu kurokora bamwe mu bahigwaga, hakaba ndetse n’abahasize ubuzima kubera kubahisha.
Ubwo Abanyarwanda ndetse n’isi yose bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame yasobanuye byinshi bijyanye n’amateka ya Jenoside n’ingaruka, aho yagaragaje ko ibyabaye bitajya bihinduka buri wese akaba afite inshingano yo gusobanura amateka uko ateye.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda muri iki gihe rufite imyumvire isobanutse, bityo rukaba ari icyizere cy’igihugu mu gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu.
Ubwo yatangaga ikiganiro ku “Gukumira no kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi,” mu Karere ka Karongi, Umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Kiziba, yavuze ko abirengangiza imibare nyakuri y’ababpfuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi na bo baba bayipfobya.
Ambassaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Ernest Rwamucyo, yashishikarije abitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, kutaba indorerezi cyangwa bantibindeba, ahubwo bakamagana Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Bamwe mu bacitse ku icumu bo mu karere ka Rulindo kuri ubu ngo baracyugarijwe n’ibibazo bitadukanye birimo ibijyanye no kwivuza n’iby’ubukene, ibi ngo bikaba bibongerera agahinda ku buryo bukabije no kurushaho kwigunga.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Haiti bifatanyije n’abaturage bo muri icyo gihugu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bagirinshuti Joseph w’imyaka 54 utuye mu murenge wa Jenda mu mu karere ka Nyabihu yemera ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo yumva uruhare yagize mu gusenya igihugu akwiye kurukuba kenshi mu kucyubaka no guharanira icyateza imbere Umunyarwanda.
Kimwe no mu bindi bice bitandukanye ku isi, Abanyarwanda baba muri Koreya y’Epfo bifatanyije n’inshuti mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Filime-mpamo “L’ABCES DE LA VERITE” yanditswe na Gasigwa Leopold igaragaza aho Kiriziya Gatorika ihuriye cyangwa itandukaniye n’abihaye Imana bayo bakoze Jenoside yamuritswe kuwa kabiri tariki 08/04/2014 muri Sport View Hotel i Remera.
Nyuma y’umwaka umwe gahunda ya Tunga TV itangirijwe mu murenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, abaturage baravuga ko ubu bamaze kuva mu bwigunge, kubera gukurikirana amakuru atandukanye ku nyakiramashusho bahawe, ariko kandi bagasaba gufashwa kujya basobanurirwa ibiganiro bimwe na bimwe biri mu ndimi z’amahanga.
Uwamariya Mediatrice wo mu kagari ka Gikaya mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yisanze asigaranye barumuna be babiri indi miryango ye yarishwe.
Umwe mu musirikare b’Abafaransa bari mu kiswe ‘Operation Turquoise’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yatanze ubuhamya bwerekana ko Operation yari igamije gufasha mu kwica Abatutsi mu gihe beshi bari bazi ko igamije kubarinda.
Abarokotse Jenoside bo mu Ruhango barashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabarokoye bari bagiye gutsembwa burundu, zikabarokora mu menyo ya rubamba n’ubwo ngo hari abo zasanze bamaze kwica. Aba barokotse baravuga ko ngo nabo biteguye gutanga umusanzu ukwiye wose mu kurinda umutekano w’igihugu cyabo, barwanya (…)
Abayobozi b’igihugu cy’u Bubiligi baje mu Rwanda kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzahoraho kuko ngo bisangiye amateka ya Jenoside; aho bavuga ko impamvu zatumaga Abatutsi bicwa, ari zo zicishije abasirikare 10 n’abasivili 12 b’ababiligi.
Ubwo abaturage bo mu Murenge wa Ngoma ho mu Karere ka Huye batangiraga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashimwe intambwe imaze guterwa mu gufasha abarokotse Jenoside kwiyubaka, ariko n’abatarishyura imitungo bangije muri Jenoside basabwe kwihutira kubirangiza mu rwego rwo (…)
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madame Mpembyemungu Winnifride, yabwiye abantu bitabiriye kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ko Jenoside yatewe n’ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda kuva 1959 bwigishije amacakubiri, yarugejeje kuri Jenoside muri 1994.
Pasiteri Uwimana Daniel yatanze ubuhamya ku bwicanyi bwabereye mu Mujyi wa Kibuye by’umwihariko kuri Paroisse St Pierre, kuri Home St Jean no kuri Stade Gatwaro yari Stade ya Perefegitura ya Kibuye maze anasobanura ukuntu yarokowe na mayibobo.
Bagaruka bakunda kwita Sameja usanzwe akora akazi ko gushaka abagenzi muri Gare ya Musanze, Akarere ka Musanze ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda, Ishami rya Muhoza akurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gihe isi yose yibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Abanyarwanda n’inshuti zabo babizirikanye by’umwihariko mu mihango inyuranye yabereye hirya no hino ku isi. Kigali Today irabibagezaho mu ncamake igizwe n’amafoto...
Ubwo Abanyamusanze bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, igikorwa cyabereye kuri Stade Ubworoherane, kuri uyu wa mbere tariki 07/04/2014, abantu 36 bagize ikibazo cy’ihungabana.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, arasaba abaturage bo muri ako karere gukomeza kwima amatwi abapfobya ndetse bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 kuko baba bagamije gusenya ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho.
Ubuyobozi bw’ikigo cya SOS Village d’Enfants gikorera mu murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza tariki 07/04/2014 cyaremeye abakecuru batanu bagizwe incike na Jenoside kinabashumbusha abana n’abuzukuru bazajya baba hafi. Abana bashumbushijwe abo bakecuru ni abakozi basanzwe bakora muri icyo kigo, naho abuzukuru bakaba ari (…)
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi butangaza ko gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za Leta atari ukubagirira impuhwe nk’uko bamwe babyibwira.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuyobozi w’akarere ka Rusizi yihanganishije abakozweho na Jenoside anibutsa ko kwibuka no kunamira abazize Jenoside ari ari ukubaha agaciro bambuwe ubwo bicwaga urw’agashinyaguro kandi yibutsa ko kwibuka ari umuco.
Pariti Emmanuel ufite imyaka 48 wo mu murenge wa Remera akarere ka Ngoma avuga ko atangazwa n’abantu bagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko itabaye cyangwa ko itateguwe kuko we abizi kandi anemera uruhare yabigizemo.
Mu kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu abaturage bagaragarijwe ko iyo amahanga abishaka yari guhagarika Jenoside ariko kubera kutabyitaho yabaye bayireba bityo bakaba badakwiye kuyiringira ngo azabavana mu bukene.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu karere ka Nyanza basabwe kudaha icyuho umuntu wese waza ashaka kubasubiza mu icuraburindi rya Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda muri Mata 1994.
Abaturage batuye mu mudugu wa Buhinga, akagari ka Buvungiro mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihe cyo kwibuka isano y’ubuvandimwe yarangaga Abanyarwanda bikaba umwanya wa buri munyarwanda kwikebuka akareba aho ageze yubaka igihugu cyamubyaye.
Imbere y’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyamahanga barimo abanyacyubahiro batandukanye, Umukuru w’igihugu, Paul Kagame yasobanuye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari kuba rutakiriho ariko ubu ni igihugu kimwe bitewe no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda, kwihitiramo ibibabereye ndetse no kureba kure.
Nshimiyimana Erneste w’imyaka 32 wari utuye mu kagari ka Shagasha mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi yishwe mu ijoro ryo kuwa 5/04/2014, n’abagizi ba nabi bataramenyekana aho umurambo we watoraguwe mu kiraro cy’inka ze.
Umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, amaze gushwishuriza ibihugu bitekereza ko ubuhangange bwabyo bwatuma buhindura ukuri ku byaranze Jenoside mu Rwanda, kuko ukuri kutajya gupfa.