Gahunda ya leta y’u Rwanda yo gukangurira abantu kwizigamira irashimwa

Abafatanyabikorwa ba Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) muri gahunda yiswe ‘Access to Finance Rwanda/AFR’ y’ubukangurambaga bwo kwizigamira, bashimye iyo gahunda ndetse na bamwe mu baturage bamaze kwizamura mu bukungu bitewe no kuyitabira.

Umuyobozi w’Ikigega mpuzamahanga cy’iterambere cy’abongereza/DFID mu Rwanda, Sydney Augustine, yatangarije abitabiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwizigame kuri uyu wa 31/10/2014, ko nta gihugu na kimwe ku isi cyigeze gitera imbere, hatabayeho ubwizigame bw’abaturage.

Abitabiriye inama yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwizigamira, usanzwe uba tariki 31/10/2014.
Abitabiriye inama yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwizigamira, usanzwe uba tariki 31/10/2014.

Yagize ati “Nta gihugu na kimwe cyateye imbere, mu Bushinwa bw’iki gihe nibyo bakora; hatabayeho ubukangurambaga nk’ubu bwo gusaba abaturage kwizigamira; icyakora ntabwo byoroshye kubigeraho (kugera ku bwizigame), kuko bisaba umuntu guhindura imyifatire ye mu gukoresha amafaranga, ndetse n’ukwigomwa kudasanzwe”.

Yavuze ko hakiri urugendo rurerure mu gihe u Rwanda rwiyemeje kugendera kuri gahunda y’imbaturabukungu(EDPRS2) yo kugira ubukungu buciriritse, aho ikigero cy’ubwizigame bw’abaturage kikiri hasi kuri 15%.

Abakozi muri MINECOFIN n'abafatanyabikorwa muri gahunda y'ubukangurambaga bwo kwizigama.
Abakozi muri MINECOFIN n’abafatanyabikorwa muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kwizigama.

Ibi ngo bifite ingaruka z’uko abantu n’ibigo bifuza gushora imari, badapfa kubona igishoro, nk’uko MINECOFIN ibisobanura.

Icyakora hari abaturage bagaragaza kuba bararenze urwego rw’imyumvire yo gusesagura, nk’uko uwitwa Ndikumana Ignace wo muri Rulindo, avuga ko yishyize hamwe n’abandi bakora ibimina, ubu ngo akaba ashobora kwizigamira amafaranga 800 mu cyumweru avuye kuri 200 yazigamaga mu myaka itatu ishize.

Ati “Nazigamye amafaranga 200 buri cyumweru, ngura ihene, iroroka ngura inka, iroroka ntangiza kiyosike (kiosque) icuruza ibiribwa, kandi ndabona ndushaho kunguka”.

“Najyaga ngira ipfunwe ryo kuzigama igiceri cy’amafaranga 100, ariko naje gutinyuka kubikora, ayo mbonye yose nkayashyira kuri konti, ubu nkaba mfite ibihumbi 550 muri Banki ya AB”, nk’uko Higiro Landuwari avuga ko ubu arimo gushakisha ishuri ryiza yakwigishirizamo abana be.

Ibigo by’imari bidatera imbere mu Rwanda, ngo biraterwa n’uburyo buke bwo gushakisha abakiriya, nk’uko impuguke mu by’imari, David Cracknel ajya inama, aho yavuze ko ibyo bigo bigomba gusanga abaturage aho batuye, atari bo bajya gushakisha aho banki ziri.

Inama yo gusoza icyumweru ngarukamwaka cyo kwizigamira cyabaye kuva 28-31/10/2014, isaba buri rwego (Leta, abaturage, ibigo by’imari n’imiryango itagengwa na Leta ibishinzwe), kugaragaza uruhare mu bwizigame, mu rwego rwo kongera ishoramari.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi gahunda yo kwizigamira ni nziza kuko ituma amafaranga umuturage yabonye atayasesagura kandi bikazanamufasha kwitegura guhangana n’ibibazo byavuka, bitaba gutyo akazakoramo umushinga akaba nawe umunyemari

rugando yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka