Bugesera: Arashakishwa nyuma yo gufatanwa Litiro 140 za Kanyanga agatoroka
Umugabo witwa Nambajimana Pascal arashakishwa nyuma yo gufatwa atwaye kuri moto inzoga itemewe ya kanyanga litiro 140 maze agahita atoroka kuko yatinyaga ko ashobora kubihanirwa, kuri uyu wa 03/11/2014.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rilima mu karere ka Bugesera uyu mugabo atuyemo, Gasirabo Gaspard avuga ko Nambajimana yatunzwe agatoki n’abaturage hanyuma akibimenya ata iyo nzoga ahubwo ahita yiruka arahunga.
Yagize ati “ubu turacyamushakisha kuko ntituramenya irengero rye, ariko turizera ko tuzamufata maze agahanwa”.
Avuga ko nyuma yo kubona ko hafashwe kanyanga hahise hakorwa umukwabu wo gufata ibiyobyabwenge. Ni umukwabu wakozwe n’inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano.
“Twakoreye umukwabo mu kagari ka Kimaranzara maze dufata litiro 460 za melasse yifashishwa mu kwenga inzoga itemewe ya kanyanga, duhita tuzimenera imbere y’abaturage kugira ngo tubereke ububi bwayo”, Gasirabo.
Uwo mukwabu wanafatiwemo bamwe mu bengaga izo nzoga zitemewe maze barahirira imbere y’abaturage ko batazongera gucuruza cyangwa kwenga izo nzoga.
Mu mirenge igize akarere ka Bugesera hakunze kugaragara inganda zenga inzoga itemewe ya kanyanga zigasenywa ku mugaragaro ariko izindi nazo zivuka buri munsi.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|