Arthur Nkusi yasezerewe muri BBA naho Frankie Joe we arakomeza

Nyuma y’uko Arthur Nkusi na Frankie Joe bari bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Big Brother Africa (BBA) bashyizwe ku rutonde rw’abashobora gusezererwa, byaje kurangira Arthur Nkusi asezerewe ku mugoroba wa 02/11/2014 naho Frankie Joe we abasha gukomeza.

Ibi bibaye nyuma y’uko abantu banyuranye bagiye batanga impuruza yo gutora cyane mu rwego rwo guha amahirwe aba banyarwanda, ndetse hagiye hanagaragara ubutumwa bunyuranye bw’abantu bakomeye nka Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza, Bebe Cool, umubyeyi (ise) wa Arthur Nkusi n’abandi.

N’ubwo bitabujije Arthur Nkusi gusezererwa ariko, mugenzi we bari barajyanye muri aya marushanwa guhagararira u Rwanda, Frankie Joe, we yabashije gukomeza.

Arthur Nkusi uzwi ku izina rya Rutura yasezerewe muri BBA.
Arthur Nkusi uzwi ku izina rya Rutura yasezerewe muri BBA.

Gusezererwa kwa Arthur bisa nk’ibyatunguye benshi dore ko we bwari ubwa mbere yari ashyizwe mu cyiciro cy’abafite ibyago byo kuba basezererwa ndetse akaba ari n’umuntu wakundwaga n’imbaga y’Abanyafurika bakurikirana iri rushanwa, cyane ko yarangwaga kenshi n’imigenzo myiza harimo no gusetsa bagenzi be.

Arthur avuye muri aya marushanwa abera muri Afurika y’Epfo hamwe na bagenzi be Kacey Moore wo muri Ghana ndetse na Luis wa Namibia.

Nkusi Arthur mu ijambo yavuze asezera, yavuze ko intego ye nyamukuru yayigezeho dore ko ajya muri ariya marushanwa yari yihaye intego yo kuzamenyekanisha impano ye muri Afurika akaba ngo yari yanabisabwe na mama we.

Yavuze ko intego ye yayigezeho dore ko icyamurangaga muri bagenzi be ari ukubasetsa cyane kandi bikaba ari ibintu byagaragariye benshi dore ko ririya rushanwa riba rikurikiranirwa hafi na Afurika yose.

Kacey Moore na Luis nabo basezerewe.
Kacey Moore na Luis nabo basezerewe.

Kugeza ubu muri iri rushanwa hamaze gusezererwa abantu 10 aribo Mira wo mu gihugu cya Mozambike, Resa wo muri Zambia, Sabina na Laveda bo muri Kenya, Esther wo muri Uganda, Lilian wo muri Nigeria, Laveda wo muri Tanzania, Luis wo muri Namibia, Kacey Moore wo muri Ghana na Arthur Nkusi wo mu Rwanda, kuri ubu hakaba hasigayemo gusa abantu 16 mu bantu 26 batangiranye n’iri rushanwa.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka