Rwamagana: Umuhungu akurikiranweho kwica se na mukase akabahisha mu gishanga
Imirambo ibiri y’umugabo n’umugore we bari baburiwe irengero ku wa Mbere tariki ya 27/10/2014, mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31/10/2014, yataruwe mu gishanga cya Nyagashi kiri ku ruhande rw’ikiyaga cya Muhazi ruherereye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana.
Umuhungu w’uyu mugabo, witwa Ndayambaje Innocent w’imyaka 28 y’amavuko ni we wamaze gutabwa muri yombi na Polisi akurikiranweho icyaha cyo kwica se umubyara Ndayambaje Athanase wo mu kigero cy’imyaka 50 na mukase Mukarusanga Dorothee bari batuye mu mudugudu wa Rutonde, akagari ka Bwiza mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana.

Polisi ikaba ikomeje gukurikirana abandi bafatanyije ubu bwicanyi kuko we abyemera.
Nta mpamvu y’amakimbirane yaba yateye uyu muhungu kwica se na mukase cyakora harakekwa ko yashakaga kubatsemba ngo asigarane imitungo, dore ko yatawe muri yombi yaje kureba abana bari basigaye mu rugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bwiza, Butare Gilbert, yadutangarije ko nta kibazo cy’amakimbirane kizwi cyarangwaga mu muryango wa ba nyakwigendera; haba ku mugabo n’umugore ndetse n’abana.

Kuva aho bari batuye mu kagari ka Bwiza ko mu murenge wa Kigabiro kugera mu gishanga cya Nyagashi giherereye mu mudugudu wa Kinunga mu kagari ka Karambi mu murenge wa Muhazi, ari cyo cyataruwemo imirambo, harimo ibilometero bigera kuri 20. Ndayambaje ngo akaba yarifashishije moto kugira ngo se na mukase bagere aho biciwe.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’Umugenzacyaha wungirije ukuriye ubugenzacyaha muri iyi Ntara, IP Emmanuel Kayigi, yemeje aya makuru ndetse asobanura ko gutabwa muri yombi k’uyu muhungu kwaturutse ku kuba umuryango wa ba nyakwigendera wari watabaje Polisi uyimenyesha ko babuze abantu kandi uyu muhungu Ndayambaje akaba ari we wabavanye mu rugo.

Cyakora, ngo uko iperereza ryakorwaga, uyu muhungu yagendaga abeshya ko se na mukase bagiye “kwivuza” (kuraguza) muri Uganda ngo bamenye abantu bari “bamaze iminsi babaroga”.
IP Kayigi, avuga ko bataye muri yombi Ndayambaje ku wa Gatatu, tariki 29/10/2014 ariko ngo uko iperereza ryakomezaga, Polisi ntiyanyurwaga n’ibisobanuro bya Ndayambaje, ikaba ari na yo mpamvu bakomeje gushakisha andi makuru.
Iri perereza ngo ryaje kugeza ubwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31/10/2014, Polisi yajyanye Ndayambaje aho yavugaga ko yagiye anyura, biza kuganisha kuri iki gishanga ndetse haboneka abashumba bavuga ko bahamubonye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 28/10/2014 (se na mukase baraye bishwe), ahamesera imyenda.
Mu bimenyetso byahabonetse ngo harimo ingofero ya se ndetse n’umupira wa mukase yahaye umwana wo muri aka gace ubwo bahuraga mu gitondo cyo ku wa Kabiri.
Kugeza ku i saa cyenda n’iminota 20, Ndayambaje ngo yari ataratanga amakuru nyayo ku irengero ry’ababyeyi be.
Ku bufatanye bwa Polisi, ubuyobozi n’abaturage bari bahuruye ari benshi kandi bakekaga ko abo babyeyi bishwe, bafashe icyemezo cyo kwigabiza igishanga cya Nyagashi kugira ngo barebe ko bababonamo.
Ni na ko byagenze kuko abaturage binjiye mu gishanga barasaka, baza kugera ku mirambo y’uyu mugabo n’umugore ku isaa cyenda n’iminota 30. Iyi mirambo ikaba yari ipfuritse ahantu hatandukanye ku buryo hagati yayo harimo nka metero 150 muri iki gishanga cy’urufunzo.
Iyi mirambo ikaba yajyanwe ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma.
Nyuma yo kubona imirambo, Ndayambaje yahise yemerera Polisi uruhare rwe muri ubwo bwicanyi ndetse avuga n’uko yahabagejeje.
Mu gihe icyaha cyo kwica se cyamuhama, Ndayambaje yahanishwa ingingo ya 141 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku “ubwicamubyeyi” igateganya igifungo cya burundu y’umwihariko ku wahamwe n’iki cyaha naho ku bijyanye no kwica mukase agahanwa n’ingingo ya 140 yo muri iki gitabo, iteganya igifungo cya burundu.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, avuga ko ubu bwicanyi ari ibyago bagushije nk’akarere, maze agasaba abaturage kurwanya umutima w’ubunyamaswa uganisha ku bwicanyi nk’ubu kandi ababyeyi bagaharanira gushyira abana mu ishuri kugira ngo bajijuke, ngo kuko ahanini ibikorwa nk’ibi bikorwa n’abantu batagize amahirwe yo gukura mu bwege, ubumenyi rusange n’uburere.
Uyu mugabo n’umugore bishwe basize abana babiri b’abahungu barimo umwe wo mu kigero cy’imyaka 7 n’undi w’imyaka 5. Aba bana bakaba basigaranye na mubyara wabo (mwishywa wa se) w’imyaka 17 wabaga muri urwo rugo.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega umuhungu wumugome Azahanwe byintangarugero kuko nimana ntizamubabarira kuko umutimawe wabaye akahebwe ubwo nyine ubuzimabwe buzarangirira uburoko abuze intama nibyuma gusa ntibazmujyane muri Gereza ya Rwamagana bazamujyane kure yiwabo namara kuburana nibwo yakumva yuko yakoze icyaha kigayitse
mubyukuri ubwo ni ubugome bwindengakamere, agombaguhanwa bihagijepe nkomejekwihanganisha imiryongo yabanyakwigendera,Imana ibahe iruhuko ridashira