Ngororero: Abakora inzoga zitemewe bagiye kujyanwa mu kigo ngororamuco

Mu rwego rwo guca inzoga z’inkorano zitemewe zifatwa nk’ibiyobyabwenge, abazafatwa bazikora cyangwa bazicuruza mu karere ka Ngororero bazajya bajyanwa mu kigo ngororamuco cy’akararere giherereye mu murenge wa Kabaya.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko mu karere ayoboye hakigaragara abantu nkabo banze kumva amabwiriza n’amategeko yo kudakora izo nzoga, bityo bakaba bafatwa nk’abigomeka kuri gahunda za Leta, ababangamiye umutekano w’abaturage cyangwa inzererezi.

Iki cyemezo ngo kigamije kandi gukoma mu nkokora bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bahishira abakora izo nzoga. Bivugwa ko abayobozi abakora ibyo baba bahabwa amafaranga naba nyiri gukora izo nzoga maze bagahitamo inyungu zabo ntibubahirize amategeko.

Abenga izo nzoga bazihisha kure kandi ziba zinafite umwanda.
Abenga izo nzoga bazihisha kure kandi ziba zinafite umwanda.

Abakora bene izi nzoga ngo biganje cyane cyane mu mirenge iherereye mu misozi ya Ngororero, nka Ndaro, Bwira, Muhanda n’ahandi, ariko ngo mu mirenge yose barahari uretse ko hari ababikora mu ibanga rikomeye cyangwa bagakingirwa ikibaba n’abakabatanzeho amakuru nk’uko umuyobozi w’akarere abivuga.

Iki cyemezo gishyigikiwe na polisi ikorera muri aka karere. Ikigo ngororamuco cya Ngororero gishimirwa imikorere kuko abahanyura bahabwa amasomo atandukanye ku buzima bw’igihugu, ku mutekano wabo n’uwabaturanyi n’ibindi kandi ngo bamwe bagasubira mu miryango yabo barahindutse, abananiranye bakajyanwa kwigishirizwa ku kirwa cya IWAWA.

Inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’akarere bemeza ko abantu benshi bafatwa bakoze ibyaha by’urugomo n’ihohotera baba basinze, kandi ngo benshi muri bo baba banyweye inzoga z’inkorano zitemewe.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka