Huye: Barishimira ibyo bagejejweho na Girinka

Abaturage bo mu Karere ka Huye bahawe inka muri gahunda ya Girinka bakabasha kuzifata neza, hanyuma na zo zikabakura mu bukene, bishimira cyane aho bamaze kugera babikesha izo nka.

Marcel Macumi wo mu mudugudu wa Rugarama mu murenge wa Rusatira hashize imyaka igera kuri ine ahawe inka. Avuga ko hari ibintu bitatu yishimira yagezeho abikesha inka yahawe.

Agira ati “inka nahawe yampaye ifumbire, ubu ndahinga nkeza. N’ikimenyimienyi urutoki rwanjye rumeze neza”.

Akomeza avuga ko amata iyo nka imuha ayaha abana be none ubu bakaba bameze neza. Ati “Gihamya ni abajyanama b’ubuzima bo muri uyu mudugudu babakurikirana”.

Inka nahawe yamfashije no gutunga amafaranga kubera umukamo impa. Urumva ko nywa nkanasigariza leteri (laiterie). Ayo mafaranga yagiye akura mu mata na yo ngo yamubashishije kwiyubakira inzu mu mudugudu. Agira ati “ubundi ntarabona inka sinari kubasha kwiyubakira inzu, ariko narabishoboye”.

Mukamudenge hamwe na mugenzi we yari amaze koroza. Iki cyemezo afite mu ntoki ni icy'uko yituye mugenzi we nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.
Mukamudenge hamwe na mugenzi we yari amaze koroza. Iki cyemezo afite mu ntoki ni icy’uko yituye mugenzi we nyuma yo guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.

Janviere Mukamudenge wo Murenge wa Rusatira, na we avuga ko mbere yo guhabwa inka yari umukene cyane, ariko ko nyuma y’imyaka irenga ine ayihawe yabashije gutera imbere.

Agira ati “mbere narahingaga sineze. Inka nahawe yampaye ifumbire ku buryo nsigaye neza: kuri are eshanu nashoboraga kuheza ibiro bibiri by’ibishyimbo, ariko ubu kubera ifumbire mpeza imifuka irenga ibiri”.

Akomeza agira ati “ Ubu nanahinze urutoki ku buryo nsigaye ndi umwe mu bahinzi b’intangarugero abandi baza kureberaho. Ibyo byose mbikesha ifumbire nkomora kuri ya nka nahawe ubu ikaba imaze kumbyarira izindi ebyiri”.

Ubwo Mukamudenge yavugaga atya, yari amaze kwitura umuturanyi we inka ihaka (amezi atatu). Kwikura iyi nka ngo ntibyamugoye kuko yumvaga agomba kwitura abandi “ineza yagiriwe na Perezida wa Repubulika” anashima cyane.

N’ubwo Mukamudenge asigaye ari uwo abandi baza kureberaho, ngo mbere y’uko abona iyi nka yari umukene cyane, ku buryo ngo yanitinyaga akanatinya kugera aho abandi bari.

Agira ati “nari umuntu w’umukene cyane. No kubona igitenge cyo kwambara byarangoraga. Nahoraga nigunze, ngatinya kugera aho abandi bari. Ariko aho mboneye inka nabashije gutinyuka, ngera mu bandi, nkumva ko nanjye mfite ijambo kuko nta bukene buba bungaragaraho”.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

gahunda ya gira inka yazamuye imibereho y’abanyarwanda babakene kandi bigaragarira buri wese bivuze ngo iyi gahunda yageze ku nshingano zayo

kigali yanditse ku itariki ya: 2-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka