Icyamamare mu njyana ya Jazz akaba n’umunyamakuru kuri Radiyo ijwi ry’Amerika, Dr Maxwell Haeather, ari mu Rwanda akaba atanga inama ko nta muhanzi wagombye gukoresha ibiyobyabwenge kugira ngo azamure umuziki we kuko biwangiza ndetse bikaba byamutwara ubuzima.
Kuri uyu wa 1 Kamena 2014 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Rubengera mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi bashinguye imibiri 52 y’inzirakangane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Abaturage b’akarere ka Nyabihu barashimirwa cyane ubwitange bagaragaje mu gutera inkunga bagenzi babo basizwe iheruheru na Jenoside, kandi iyi nkunga ikaba izakoreshwa mu gukora byinshi bitandukanye bizamura imibereho yabo; nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu yabitangaje.
Imidugudu igize umurenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi yarushanyijwe aho igeze yiteza imbere mu rwego rwo kurushaho gukangurira abaturage kumenya ibibakorerwa no kubigiramo uruhare rugaragara.
Habimana Jean Bosco, utuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, nubwo abana n’ubumuga bwo kutagira akaguru k’ibumoso, abasha gukina umukino wa Karate nk’abandi bafite amaguru yombi kandi nta nsimburangingo y’uko kuguru afite.
Mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera Sida,bamwe mu baturage batishoboye bo mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara,bavuga ko bari kuzamura urwego rw’imibereho yabo binyuze mu kworora no guhingira hamwe ngo kuko ubukene ari imwe mu mitego igwisha abantu mu ngeso zikwirakwiza ubu ubwandu.
Nyuma yo gutsinda 30Plus amanota 82-56, ikipe ya Espoir Basketball Club yakomeje kuza ku isonga muri shampiyona ya Basketball ndetse umutoza wayo Bahufite John avuga ko yamaze kwizera kuzegukana igikombe.
Ikipe ya APR Volleyball Club yabonye itike yo kuzakina umukino wa nyuma wa Playoff na Rayon Sport, nyuma yo gutsinda INATEK amaseti 3-1 mu mukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza wabereye kuri stade ntoya i Remera ku cyumweru tariki 1/6/2014.
Ikipe y’u Rwanda (Amavubi) nyuma yo gusezerera Libya iyitsinze ibitego 3-0 i Kigali ku wa gatandatu tariki ya 31/5/2014, izakina na Congo Brazzaville mu cyiciro cya kabiri (round 2) cy’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Urubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rugera kuri 17, rwagabiwe inka mu kwezi kwahariwe urubyiruko kwatangiye tariki ya 02/05/2014 kugasozwa tariki ya 31/05/2014.
Abakozi 19 bakoreraga Perefegitura ya Kibungo na Superefegitura byahujwe bikabyara intara y’Uburasirazuba, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibutswe tariki 1/06/2014, hashimangirwa ko biteye agahinda n’ikimwaro kuba Leta yarishe abakozi bayo ishingiye ku ivangura n’amacakubiri.
Abayoboke b’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane (PPC) bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kwimakaza ihame ry’uburinganire, gushyigikira gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” no kugira uruhare muri gahunda z’iterambere zishyirwaho na Leta y’u Rwanda.
Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi ruri mu mahugurwa mu karere ka Rutsiro rwifatanyije n’abaturage b’akagari ka Congo Nil mu murenge wa Gihango mu muganda rusange usoza ukwezi kwa gatanu 2014, bakora igikorwa cyo guhanga umuhanda mushya, boroza n’abantu batatu.
Mu mikino ihuza urubyiruko yaberaga i Gaborone muri Botswana, u Rwanda rwahavanye imidari ibiri ya Bronze ndetse amwe mu makipe n’abakinnyi ku giti cyabo bahavana itike yo kuzakina imikino Olymique izabera i Nanjing mu Bushinwa muri Kanama uyu mwaka.
Ikipe ya Rayon Sport mu gihe gito igiye gutangira kubarura abakunzi bayo bose mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya neza umubare nyakuri w’abakunzi bayo kugirango iyo kipe ijye imenya aho baherereye ndetse n’uburyo izajya ikorana nabo neza.
Amenshi mu mashuri yigisha amasomo y’ikoranabuhanga hamwe n’amasomo y’ubumenyi mu karere ka Ngororero afite ikibazo cy’ibikoresho bikeya by’ikoranabuhanga ndetse n’ibya raboratwari (laboratoire), kuburyo abarezi bavuga ko imyigire y’abana biga muri ibyo bigo idashimishije.
Umuyobozi w’ishuri Nyamata Technical Secondary School ryahoze ryitwa ETO Nyamata aravuga ko iyo urubyiruko rweretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bituma bituma rugira inshingano zo kwiyubakira igihugu kuko ruba rushaka gukosora amateka ya rugenzi rwarwo.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryiyemeje kuzenguruka uturere twose mu ntara. Babyiyemeje mu gikorwa cyo gukangurira urubyiruko n’abandi bose bafite imbaraga zo gukora kwitabira kwiga imyuga biga n’ubumenyingiro.
Perezida wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, ari kumwe n’itsinda ry’abasenateri kuri uyu wa Gatandatu tariki 31/05/2014, yifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango mu gikorwa cy’umuganda rusange usanzwe uba buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 01Kamena 2014 imodoka itwara abagenzi zizwi ku izina rya twegerane yaritwawe n’uwitwa Hamad Twizerimana alias Gafaranga yahirimiye mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Kivuruga ahitwa Mukanyantso ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima uretse abantu batatu barimo n’umushoferi bakomeretse cyane.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar arashimira abaturage b’akagali ka Murya mu murenge wa Nzahaha imbaraga bakomeje gushyira mu kwicungira umutekano, akabasaba ariko gukomeza kuba maso ntibirare kuko abashaka guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda bahora barekereje.
Amakuru aturuka mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, avuga ko ibigo by’imari by’umurenge Sacco bigiye guhuzwa bigakoresha ikoranabuhanga, maze umunyamuryango akajya abasha gukoresha konti ye aho ari hose.
Abahanzi basaga 100 bo mu karere ka Bugesera bahuriye mu marushanwa agamije kubamenya no kureba impano bafite, bityo hagakorwa igenamigambi ryo kubateza imbere no kubafasha kubyaza umusaruro impano bifitemo.
Nubwo bivugwa ko imitangire ya service mu bitaro bya Nyagatare itagenda neza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko imitangire ya service muri ibyo bitaro ikiri hasi bitewe cyane cyane n’umubare mucye w’abaganga.
Umuganda rusange wabaye tariki 31/05/2014 mu Karere ka Gakenke waranzwe no kubakira umwe mu Banyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzania hamwe n’ibindi bikorwa birimo gukora ahazanyuzwa amazi kugirango arusheho kwegera abaturage.
Umushoramari Karyabwite Pierre uri kubaka uruganda rw’icyayi aho bita mu Gatare, mu murenge wa Karambi, avuga ko ahangayikishijwe n’uruganda yumva ko rushobora kubakwa , hafi y’uruganda rwe akemeza ko byaba binyuranyije n’amasezerano yagiranye na Leta mu guteza imbere ako karere.
Ubwo Abanyakanada bakora mu muryango utegamiye kuri Leta witwa Inspire Africa bifatanyaga n’Abanyakarongi mu muganda usoza ukwezi wabaye tariki 31/05/2014, batangaje iwabo na bo bakeneye ibikorwa nk’iby’umuganda ngo bibafashe kumenyana no gusabana.
Ibitego bitatu byatsinzwe na Rutahizamu Daddy Birori ku wa gatandatu tariki ya 31/5/2014 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, byatumye u Rwanda rusezerera Libya mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.
Nyuma y’imyaka itanu VUP itangijwe mu murenge wa Muhororo wo mu karere ka Ngororero, ibikorwa bya VUP byatumye umubare w’abaturage bakennye bo muri uyu murenge ugabanukaho abarenga ibihumbi 11 kuri 21 batuye umurenge wa Ngororero.
Abanyamuryango ba Ratwa Tumba Sacco (RATUSA) yo mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, barishimira ibyiza bamaze kugeraho bafatanyije na Sacco yabo binyuze mu nguzanyo ibaha kandi na bo bakihatira kuzishyura ku gihe.
Abanyeshuri 235 barangije amasomo y’ubumenyingiro mu Ishuri ry’Imyuga rya Rubona (Rubona Vocational Training Cennter) mu karere ka Rwamagana, tariki 30/05/2014 bahawe impamyabushobozi nyuma y’igihe kigera ku mwaka bamaze biga aya masomo y’ubumenyingiro.
Abakozi n’abayobozi ba Hoteli UMUBANO bashyikirije inzu ifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, umupfakazi w’umwe mu bakozi bahoze bakorera iyi hoteli ariko akaza kwitaba Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko aka karere kiyemeje gusaba abatuye aka karere gukangurira bene wabo bari mu mutwe wa FDLR gutaha, kuko ariko kaza ku isonga mu bari muri mutwe bahunze ariko bakaba bagikora ibikorwa by’iterabwoba.
Abana b’abakobwa biga mu ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi barishimira ko bashyiriwe ho n’ikigo cyabo aho bahurira bakaganira ku buzima bwabo bwaba ubw’imyororokere, imyitwarire y’umwana w’umukobwa w’umunyarwandakazi muri rusange.
Abarezi bo mu karere ka Karongi barasabwa kurinda abana bigisha ikitwa amacakubiri aho kiva kikagera, babatoza kubana nk’Abanyarwanda. abana na bo basaba abayobozi kubarindira umutekano ngo kugira ngo Jenoside itazasubira.
Abahinzi bo mu turere tumwe na tumwe tw’intara y’uburengerazuba barasabwa kwirenza byibura igihembwe cy’ihinga kimwe cyangwa bibiri badahinze ibigori, kugira ngo virusi yitwa cyumya cyangwa se kirabiranya y’ibigori ibanze ishire mu butaka.
Umuyobozi wa Rwanda Revenue, Richard Tusabe, arasaba abacuruzi bo mu Rwanda kutazatungurwa n’imisoreshereze iteye kimwe muri ibi bihugu, nk’uko yabitangaje mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2014, ihuje abakomiseri bakuru b’ibigo bishinzwe imisoro mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC).
Abaturage bo mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, bari kubakirwa Ikigo Nderabuzima bari baremerewe n’ubuyobozi bw’ako karere mu myaka ishize, ku buryo mu gihe cy’amezi abiri ari imbere kizaba cyuzuye.
Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko gahunda yo guhuza ubutaka imaze gushinga imizi muri ako karere kuko abaturage bayitabira kuburyo ubutaka bumaze guhuzwa bungana na Hegitari ibihumbi 68 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe.
Padiri Uwimana Jean Francois wamenyekanye cyane mu itangazamakuru kubera amakuru yavugaga ko aririmba mu njyana ya Hip Hop, yamuritse alubumu ye yambere yitwa “Singiza Nyagasani” igizwe n’indirimbo umunani, mu gitaramo yakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 30/5/2014.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye igikorwa cyo gushyira kaburimo imihanda ine yo mu turere twa Kicukiro na Gasabo, imihanda izaba ifite uburebure bwa kilometer 10 yose hamwe ndetse n’indi ya kilometero 100 yubakishijwe amabuye.
FDLR yagaragaje imbunda 102 n’abasirikare 105 ko aribo barwanyi ifite kandi abagaragajwe bose ni inkomere z’urugamba, mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31/5/2014.
Ba Ministiri b’ingabo n’umutekano mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba(EAC), havuyemo aba Tanzania, bashyize umukono ku masezerano agenga uburyo bukoreshwa mu gutabara kimwe mu bihugu cyatewe, cyangwa gufata abakurikiranyweho ibyaha bari ku butaka bwa kimwe mu bihugu byayemeje.
Minisitiri w’Urubyirubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, arakangurira abaturage bo mukarere ka Gicumbi n’abandi Banyarwanda muri rusange gukoresha ikoranabuhanga kuko ari bimwe mu byabateza imbere.
Irushanwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Volleyball bazije Jenoside yakorewe Abatutsi, rizatangira tariki 7/6/2014, rizitabirwa n’amakipe menshi aturutse mu bihugu icyenda bya Afurika.
Kubera uburyo ubuhinzi bw’ibirayi bwagize uruhare mu kwiteza imbere mu buryo bunyuranye, Abanyakinigi mu Karere ka Musanze bagereranya ibirayi na zahabu yabo. Ngo abahinze ibirayi babasha kwishyurira abana amashuri ahenze, bakagura amasambu ndetse bakabasha gutunga imiryango yabo neza.
Ahagana ku isaha ya saa munani kuwa 30/05/2014 ku nzu icururizwamo ibikoresho by’ubwubatsi iri hafi ya hotel Okapi mu mujyi Kigali hadutse inkongi y’umuriro ibyari muri iyo nzu byose birashya.
Ufitinema Prospere wari uzwi ku izina rya Mtimapembe mu barwanyi ba FDLR avuga ko bamwe mu barwanyi ba FDLR bataha harimo abaza bafite ubutumwa bwo kuneka u Rwanda barangiza amasomo bahererwa i Mutobo bagasubira muri FDLR.
Abaturage babarirwa muri 30 baramukiye ku biro by’akarere ka Bugesera kuri uyu wa gatanu tariki 30/05/2014 basaba kubishyuriza amafaranga rwiyemezamirimo witwa Arusha Jerome yabambuye kuva mu kwezi kwa 12 umwaka ushize.