APR yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sport, Amagaju azamuka ku mwanya wa 3
Ku munsi wa 5 wa Shampiyona, ikipe ya APR FC yaraye ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sport FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 02/11/2014.
APR FC yahiriwe n’uyu mukino hakiri kare cyane kuko kuri koruneri yabonetse ku munota wa mbere Ismael Nshutinamagara bahimba Kodo yahise atsinda igitego cyaciye cyane intege ikipe ya Rayon Sport FC n’abafana bayo umukino ugitangira.
Ibi byanatumye iminota 45 ibanza ikipe ya Rayon Sport FC iyikina nabi n’igihunga, abafana benshi cyane isanzwe igira ugereranije n’andi makipe ubona bumiwe bababaye, bacecetse kugeza igice cya mbere kirangira.

Umupira wakomeje mu gice cya kabiri ariko na none nta ngufu nyinshi ziboneka cyane ku ikipe ya Rayon Sport FC. Abakinnyi ba APR FC bahiriwe no gucika intege kwa Rayon Sport FC bari babanje igitego rugikubita baza kuyitsinda ikindi gitego nyuma y’iminota 12 igice cya kabiri gitangira aho Sibomana Patrick yacunze uko umuzamu ahagaze amutsinda igitego kiza. Benshi mu ba Rayon babona ko ibyo gutsinda birangiye.
Ubusanzwe aba bafana benshi bakunda gushyushya ikibuga igihe ikipe yabo iri imbere cyangwa yatsinze, nyamara kuri ubu bari bakonje cyane bitewe n’ibihe bidasanzwe ikipe yabo yari irimo. Ahagana mu minota ya 75 ishyira 80 y’umukino nibwo ikipe ya Rayon Sport FC yasaga n’igarutse mu mukino, n’ubwo twavuga ko ibi byaje igihe gisa n’ikenda kurangira.
Ahagana ku munota wa 80 ushyira 81 ku ishoti ryatewe neza n’umukinnyi wa Rayon Sport FC, Karim Nizigiyimana, umukinnyi Peter Otema yashyize umupira ku mutwe awuboneza mu rushundura umuzamu wa APR FC n’abakinnyi bayoberwa uko bigenze, Rayon iba yishyuye icya mbere.

Yakomeje kotsa igitutu ikipe ya APR FC ikomeza kuba imbere y’izamu ryayo ariko biba iby’ubusa, iminota yose y’umukino irangira ari ibitego 2-1. Ibi byatumye Rayon Sport FC iva ku mwanya wa mbere yari iriho by’agateganyo wicarwaho na APR FC yahise iyirusha amanota 3 kuko ubusanzwe byanganyaga amanota ariko Rayon Sport iyirusha ibitego izigamye.
Nk’uko bisanzwe iteka mu Rwanda kuva aya makipe yabaho, iyo yahuye mu mukino aba ahanganye kandi buri yose itifuza ko yatakaza umukino wayihuje na mukeba wayo. Ni amakipe avugisha abafana benshi hano mu Rwanda kandi anakomeye muri ruhago ya hano mu Rwanda.

Kuri ubu ikipe ya APR FC ni iya mbere n’amanota 13, Rayon ni iya 2 n’amanota 10, Amagaju akaza ku mwanya wa 3 n’amanota 9. Mu yindi mikino imwe n’imwe Marines yatsinze Police 3-1, AS Kigali inganya na Mukura 0-0, Etincelles itsindira Espoir iwayo 1-0, Amagaju atsindira Sunrise I Rwamagana 2-1, Kiyovu inganya n’Isonga 1-1, naho Gicumbi itsindirwa iwayo 1-0 na Musanze.
Kuri ubu Police nyuma yo gutsindwa iri ku mwanya wa 4 wa Shampiyona mu gihe ikipe y’Amagaju ikomeje kwitwara neza ikaba yaje ku mwanya wa 3. Indi mikino ya Shampiyona ikazaba kuri uyu wa kabiri.
Safari Viateur
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|