Rulindo: Ikibazo cy’ubwatsi n’ubuvuzi bw’amatungo biracyabangamira ubworozi

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rulindo batangaza ko n’ubwo gahunda ya “Gira inka” yarabagejeje ku bukungu n’imibereho myiza, baracyafite baracyabangamiwe no kubona iby’ibanze by’inka n’umwatsi bwazo n’ubuvuzi bituma hari abahitamo kwiyororera amatungo magufi.

Iki kibazo cyo kutagira ubwatsi buhagije mu karere n’ubuvuzi butabageraho bose ngo gituma abaturage bibana ubwatsi, abandi bagapfusha inka bityo bikaba ikibazo gituma ubworozi bw’inka bubatera ubwoba.

Rulindo baracyafite ikibazo cy'ubwatsi n'ubuvuzi mu bworozi bw'inka.
Rulindo baracyafite ikibazo cy’ubwatsi n’ubuvuzi mu bworozi bw’inka.

Iyamuremye Vincent wo mu murenge wa Rusiga yagize ati “Nta munyarwanda udakunda inka n’umutindi nyakujya ngo aba yumva yahabwa inka. Gusa imbogamizi abaturage muri aka karere kacu ka Rulindo zituma tuzitinya ni ikibazo cy’ubwatsi n’ubuvuzi bwazo.

“Inka irya byinshi kandi ntitucyemererwa no kuziragira ku gasozi ngo zirishirize,bityo ugatinya ko inka yakwicirwaho n’inzara. Ikindi ugatinya ko yagupfiraho kubera kutagira amikoro yo kuyivuza”

Gusa ariko n’ubwo ngo abaturage muri aka karere bavuga ko bakunze guhura n’‘ikibazo cy’ubwatsi n’ubuvuzi bw’inka ngo ubuyobozi nta ko butagira ngo bufashe abaturage kumenya kwita ku nka zabo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere muri aka karere, Murindwa Prosper, avuga ko ikibazo cy’ubwatsi n’ubuvuzi koko gihari ariko ngo hari n’ingamba zigenda zifatwa mu rwego rwo kugira ngo buri muturage abashe korora inka kandi imubyarire umusaruro.

Ati “Twiyemeje kubumbira aborozi mu makoperative aho bazajya bahura bakaganira ku bijyanye n’ubworozi bwabo kandi bakishakamo ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu bijyanye n’ubworozi.Ikindi ni ukubahugura ku buryo bamenya kwishakira ibindi biryo by’inka byatuma inka zabo zimera neza zikongera umusaruro bafatanirije hamwe.twanashyizeho gahunda zo kubahugura kuzikorera ubuvuzi bw’ibanze mu gihe zarwaye.”

Kuri ubu mu karere ka Rulido hamaze gutangwa inka zigera ku bihumbi 8 na 17 ,zitanzwe na’amaONG atandukanye muri gahunda ya “Gira inka” Munyarwanda.

Akarere ka Rulindo kandi ubu kakaba karaje mu turere icumi twagabanije ubukene ku kigero cyiza kubera ubworozi bw’inka.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka