U Rwanda rwiteze MegaWati 563 ku bashoramari bitabiriye iPAD

Inzego za Leta y’u Rwanda zishinzwe iby’ingufu no guteza imbere ishoramari ngo zizeye ko abashoramari baturutse hirya no hino ku isi bari mu nama i Kigali yiswe Infrastructure Partnership for Africa Developmet (iPAD), bazafasha kugera kuri megawati z’amashanyarazi (MW) 563 zikenewe muri 2017, kugira ngo ingamba z’iterambere zibashe kugerwaho.

Leta irashaka abashoramari bongera amashanyarazi akava kuri MW 155 zimaze kugerwaho ubu akagera kuri MW 563 bitarenze umwaka wa 2017, ndetse n’abayakwirakwiza mu baturage kugira ngo ikigero cy’abayafite kive kuri 22% kigere kuri 70%, nk’uko byasobanuwe na Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG: Rwanda Energy Group).

Mugiraneza yagize ati “Mwumva bidashoboka ariko nta kigoye kirimo; ubu tumaze kugira icyizere tubishingiye ku kuba hari abashoramari b’abanyamerika bitwa Symbion Power bamaze kwemera kuza kuvana MW 50 mu kiyaga cya Kivu, kandi bakaba bagaragaza ko uburyo bazakoresha buzihuta kurusha ubwari busanzweho”.

Bamwe mu bayoboye ibigo by'ishoramari mu mahanga ndetse n'inzego za Leta y'u Rwanda basobanura ibyo bakora.
Bamwe mu bayoboye ibigo by’ishoramari mu mahanga ndetse n’inzego za Leta y’u Rwanda basobanura ibyo bakora.

U Rwanda rushimirwa ko rufite gahunda nziza yo korohereza ishoramari aho bidafata igihe kinini kugira ngo umuntu atangire gukora; ndetse ko inzego zashyizeho uburyo bwo kumva no kuganira n’abikorera, nk’uko Jamil Korked, umwe mu bayoboye ikigo cy’abanyatuniziya cyitwa STEG International Services, yabitangarije abashoramari bagenzi be.

Leta y’u Rwanda ishimira iki kigo cya STEG kuba cyarashoboye gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo ibihumbi 50 mu turere dutandatu tw’iburasirazuba mu gihe cy’amezi 18, “akaba ari ho duhera dutanga icyizere ko intego yo guha abaturage barenga 70% amashanyarazi muri 2017 izagerwaho”, nk’uko Umuyobozi wa REG yabyemeje.

Uyu muyobozi yakomeje asobanura ko hari n’abashoramari bamaze kwemera kuza gutanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 100 byo mu ntara y’amajyepfo, ndetse n’abandi ngo bazakomeza kongera ingufu zikomoka ku ngomero z’amashanyarazi, kuri gazi metane yo mu Kivu, ku mirasire y’izuba, ku mashyuza n’ahandi.

Imbonerahamwe y'ingamba Leta ifite mu kongera ingufu z'amashanyarazi, aho akomoka ku ngomero gusa angana na MW 119.
Imbonerahamwe y’ingamba Leta ifite mu kongera ingufu z’amashanyarazi, aho akomoka ku ngomero gusa angana na MW 119.

Abashoramari ndetse n’abaturage bakomeje kwinuba ko amashanyarazi ari mu gihugu adahagije aho umuriro ngo ukunda kubura mu masaha bagakwiye kuba bari mu kazi. Iki kibazo kikaba gihangayikishije Leta, nk’uko Umuyobozi ushinzwe ingufu yagaragaje ko kiri mu bituma ubukungu butazamuka ku kigero cyifuzwa.

Ibiganiro n’abashoramari baturutse hirya no hino mu gihugu no mu mahanga byatangiye kuva tariki 03-05/11/2014, byabahuje n’ikigo cy’iterambere (RDB) aho basobanurirwa amahirwe ahari yo gukorera mu Rwanda; arimo gusonerwa imisoro imwe n’imwe ku bikoresho by’ibanze bakenera no kumenya ibiciro bakwishyurwa baramutse bemeye gukora.

Abashoramari n'abaterankunga ba Leta mu by'ingufu bitabiriye inama mpuzamahanga ibera i Kigali bitezweho umusanzu mu kongera ingufu z'amashanyarazi.
Abashoramari n’abaterankunga ba Leta mu by’ingufu bitabiriye inama mpuzamahanga ibera i Kigali bitezweho umusanzu mu kongera ingufu z’amashanyarazi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 4 )

nubundi ubona imbaraga z’amashanyarizi u Rwanda rukeneye kugirango tugere ku iterambere dushaka bizasaba ko abashoramari bajyamo kugirango bizagerweho

kaliza yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Bimaze kugaragara ko amashanyarazi agejejwe ubuzima bwaho buhinduka,nko mu byaro bitandukanye aho yamaze kugera havutse imirimo mishya yahaye akazi urubyiruko rutandukanye,imyubakire irahinduka,ubucuruzi butera imbere n’ibindi byinshi bitandukanye ubona byahinduye ubuzima bw’abaturage.

byiringiro yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Ingufu z’amashanyarazi nikimwe mu bintu ubukungu bw’u Rwanda bukeneye kugirango haterwe intambwe yisumbuye mu bijyanye no guteza imbere inganda.

karake yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

Igihe kirage kugirango abashoramari bashore amafaranga mu by’ingufu nimba dushaka kongera umuriro

nathalie yanditse ku itariki ya: 3-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka