Amagaju arakira AS Kigali i Nyamagabe ku kibuga atari yatakarizaho inota na rimwe muri uyu mwaka wa shampiyona. Amagaju atozwa na Bekeni aheruka kuhatsindira Kiyovu Sport igitego 1-0, intsinzi nk’iyo kandi niyo Amagaju yabonye imbere ya Espoir.
Ikipe Amagaju habuze gato ngo isubire mu cyiciro cya kabiri mu mwaka wa shampiyona ushize, ubu yicaye ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’agateganyo n’amanota icyenda, inota rimwe inyuma ya Rayon Sports ya kabiri, ndetse n’amanota ane inyuma ya APR FC ya mbere.

Aganira n’itangazamakuru, umutoza w’Amagaju Bizimana Abdu Bekeni, yatangaje ko no kuri uyu wa kabiri bizeye kuzitwara neza.
Yagize ati “Tuzagerageza kwitwara neza mu mikino tuzakinira mu rugo. Shampiyona igizwe n’imikino myinshi tuzakora ibishoboka ngo twitware neza kuyo tuzakinira iwacu”.
Ikipe ya AS Kigali itozwa na Eric Nshimiyimana yo iraza gukina idafite umukinnyi wayo wo hagati Kabula Mouhamed wahagaritswe kubera amakarita. Iyi kipe, ikaba iza ku mwanya wa gatanu n’amanota umunani, inganya na Police FC ya kane.

Imikino ikomeye ya shampiyona ikazakinwa ku wa gatatu tariki 5/11 aho Police FC izaba yakira APR FC na ho Rayon Sports ikacyira Espoir.
Dore uko imikino y’umunsi wa gatandatu wa shampiyona izakinwa:
Ku wa kabiri tariki 04.11.2014
Mukura vs Marines - Stade de l’Amitie Mumena
Amagaju vs AS Kigali - Stade Nyagisenyi
Isonga vs Sunrise - Stade ya Kicukiro
Ku wa gatatu tariki 05.11.2014
Police FC vs APR FC - Stade ya Kicukiro
Musanze FC vs SC Kiyovu- Stade Ubworoherane
Etincelles vs Gicumbi - Stade Umuganda
Rayon Sports vs Espoir - Stade ya Kigali Nyamirambo
Jado Dukuze
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni theobalid irubavu mubigongwe kuri mizingo numufana ukomeye cyane wa APrefc tuzakubita bitatu kubusa bwa police
Songa Mbele amagaju.