Nyamagabe: Kugana amatsinda yo kwizigama no kugurizanya byakenuye abaturage

Abaturage batuye umurenge wa Gatare, kugana amatsinda yo kwizigama no kugurizanya byabakuye mu bukene aho babashije kwigurira amatungo magufi, bagura amamashini adoda, biga ububaji n’ibindi bikorwa bitandukanye byazamuye imibereho myiza yabo.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira, mu kagari ka Ruganda, umurenge wa Gatare, Akarere ka Nyamagabe, ubwo hasozwaga icyumweru cyo kwizigama no kwizihiza umunsi wahariwe kwizigama ku rwego mpuzamahanga abaturage bamurikiye abitabiriye aho kwizigama bibagejeje.

Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya yamurikiye abitabiriye ibyo bagezeho.
Amatsinda yo kwizigama no kugurizanya yamurikiye abitabiriye ibyo bagezeho.

Abaturage bamwe bahereye ku mafaranga 200 y’u Rwanda ndetse na 500, bishimira aho kwizigama bahereye ku mafaranga make byabakuye ndetse n’aho bibagejeje.

Uwitwa Valeriya Nyirashengero yagize ati “Kera ntarajya mu matsinda nari umudamu w’umukene wahingiraga amafaranga 500 mfata, amafaranga make nkuye mu bwizigame, ngura umurama w’ibinyomoro, noneho akarere kaje kungurira imbuto kampa 600,000, ubu naguze ikibanza ndishyura n’ishuri ry’abana.”

Mu bayobozi bitabiriye umunsi mpuzampahanga wo kwizigama bibukije abaturage ko kwizigama bizabageza kuri ejo hazaza heza.
Mu bayobozi bitabiriye umunsi mpuzampahanga wo kwizigama bibukije abaturage ko kwizigama bizabageza kuri ejo hazaza heza.

Uwitwa Josephine Nyiragaju nawe yagize ati: “Ubu ndi ku gishoro cy’amafaranga 16,000 mfite amamera ncuruza kandi narwanyije Nyakatsi nturutse ku amafaranga 200 gusa.”

Muri aka karere ka Nyamagabe, abaturage bamaze kujya mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya baragera ku 9,000 mu matsinda 157 bakaba bafashwa n’ishyirahamwe ry’abagore b’abakirisitu nyarwanda ku nkunga y’umuryango CARE international.

Nubwo amatsinda yateje imbere bamwe, umubare wabatitabira uracyari muke, ariko ubuyobozi bw’akarere bufite ingamba zo gukangurira abaturage kubyitabira.

Philbert Mugisha umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagize ati: “nukwifashisha wa muturage mugenzi we abona, areberaho amubwira ngo kera urugo rwacu ntitwari tworoye, ariko noneho dore ibyo dufite, rero nibo tuzifashisha cyane cyane amatsinda yamaze gutera intambwe.”

Ibi birori byateguwe n’umuryango CARE ufasha amatsinda yo kwizigama no kugurizanya, abafashe amajambo barimo abahagarirye ibigo by’imari bitandukanye, imiryango itegamiye kuri leta bongeye kwibutsa abaturage ko kwizigama aribyo bizatuma bagira ejo hazaza heza.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDI Umukangurambaga w’itsinda ry’abajeni bacikirije ishuri mu murenge wa cyanika nkaba mbasaba ko mwazadusura mukadufasha urugendo dutangiye rwo kwiteza imbere nk’urubyiruko. N’ahandi nifuza ko mwatwigiraho mu rwego rwo kwirinda ubushomeri!!!!

NSANZIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

duhagurukire kuzigama maze bizadutunge mu minsi iza

muyango yanditse ku itariki ya: 1-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka